AmakuruUtuntu Nutundi

Umusore n’inkumi bahanutse ku manga ndende bateretaniragaho barapfa

Umusore n’umukobwa w’inshuti ye bahanutse ku manga ndende iri mu ishyamba rya Yosemite National Park aho bari basohokeye kuri iyi manga kugira barusheho gukomeza kwishima mu buzima bwabo bahita bapfa.

Abashinzwe kurinda umutekano w’irishyamba, bavuze ko babonye imirambo ibiri y’umuhangu n’umukobwa bahanutse kuri iyi manga, gusa bavuga ko batazi uburyo babaciye mu rihumye bakahajya kuko ubusanzwe uyigiyeho wese aba yahageze mu buryo butemewe keretse ba mukerarugend bahageze baherekejwe n’uhamenyereye.

Ku italiki ya 27 Nzeri 2018, kuri iyi manga hagaragaye amafoto y’umusore n’umugeni bari kumwe n’umukozi w’Imana ari kubasezeranya gusa aba bo bagerageje kwigengesera bayivaho amahoro.

Hari andi mafoto y’umusore n’inkumi aherutse guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga y’umusore n’inkumi bifotoreje kuri iyi manga bari kwambikana impeta, nyuma y’aba ababiganye ntibyabahiriye kuko nyuma yo kuhatemberera,bahanutse kuri iyi manga ifite uburebure bwa metero 900 z’ubujyejuru barapfa.

Abashinzwe iyi pariki ya Yosemite National Park iherereye muri Leta ya California muri USA,bavuze ko babonye imirambo y’aba bombi ariko batamenye neza icyabahitanye.

Bagize bati “umuhungu n’umukobwa bahanutse ku manga ndende yo muri pariki ya Yosemite National Park.Turacyashaka icyatumye bahanuka gusa ntiturabona ifoto cyangwa amashusho yerekana uko byagenze.”

Bavuze ko bagiye gukomeza kugenzura neza impamvu nyamukuru yaba yatumye bahanuka, abashinzwe kurinda iyi pariki baboneyeho n’umwanya wo kwihanangiriza abantu bakunze kujya kuri iyi manga ntaburenganzira ko babyirinda kuko aribyo biri kubazanira ibibazo.

Umusore n’inkimi bahanutse k riyi manga bahita bapfa
Hagaragaye amafoto y’abageni bahasezeraniye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger