AmakuruImikino

Umuryango wa Vincent Kompany ukinira Manchester City ukoze amateka

Pierre Kompany ubyara Vincent Kompany ukinira Manchester City yo mu Bwongereza  wagiye mu Bubiligi ari impunzi, akoze amateka atorerwa kuyobora (Mayor) umujyi wa Ganshoren.

Uyu mubyeyi wa Vincent Kompany ku myaka 71 y’amavuko abaye umwirabura wa mbere cyangwa se umunyafurika wa mbere utorewe kuyobora umujyi wo mu Bubiligi, uyu musaza ni uwo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo wagiye mu Bubiligi nk’impunzi.

Vincent Kompany ukina yugarira muri Manchester City, yatangaje ko ashimishijwe no kuba umubyeyi we yatorewe kuyobora umujyi wa Gansgoren ndetse akaba anakoze amateka yo kuba umwirabura wa mbere ugiye kugira umujyi ayobora muri iki gihugu.

Uyu mujyi wa Gonshoren utuwe n’abaturage bagera 25,000 akaba ari mu gace ka Bruxelles, Vincent Kompany unakinira ikipe y’igihugu y’Ububiligi yatangaje ko Se yageze mu Bubiligi avuye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu  1975. Ni ibintu yavuze ko yishimiye cyane.

Yagize ati:”Amateka! Dutewe ishema na we papa. Kuva muri Congo mu 1975 uri impunzi  ukaba utsinze amatora wagiriwe icyizere cyo kuyobora umujyi mu Bubiligi! ntibyari byoroshye ariko ubigezeho!”

Uyu mubyeyi wa Kompany, atsinze amatora mu gihe mu minsi ishize havugwaga irondaruhu mu Bubiligi, akaba yavuze ko agiye kwita ku bidukikije muri uyu mujyi agiye kuyobora.

Umubyeyi wa Vincent Kompany

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger