AmakuruImyidagaduro

Umuririmbyi Adele yatandukanye n’umugabo we bari bamaramye imyaka irindwi

Umuririmbyi w’Umwongelezakazi Adele yatandukanye n’umugabo we Simon bari bamaranye imyaka irindwi babana, bemeranya ku mugaragaro ko buri wese agiye guca inzira ze bwite.

Uyu mugore w’imyaka 30 na Simon Konecki w’imyaka 45 bemeje ibya gatanya yabo biciye mu bavugizi babo Benny Tarantini na Carl Fysh.

Mu butumwa bahaye Associated Press, abavugizi ba Adele na Simon bagize bati “Adele n’umugabo we bamaze gutandukana. Ubu bagiye gukomeza gufatanya kurera umwana wabo. Nk’uko bisanzwe barifuza ko ubuzima bwabo bwite butavogerwa. Nta kindi kizatangazwa nyuma ya hano.”

Adele na Simon batangiye gukundana mu mpera za 2011, iby’urukundo rwabo babanje kubigira ibanga.

Aba bombi bemereye itangazamakuru ko barushinze mu birori bya Grammy Awards ya 2017 mu ijambo Adele yavuze ashimira abamufashije.

Aba bombi bemeranyije guca ukubiri nyuma y’uko bari bamaze kubyarana umwana umwe w’umuhungu bise Angelo.

Adele na Simonn bamaranyije kubana muri Grammy awards ya 2017
Twitter
WhatsApp
FbMessenger