AmakuruImyidagaduro

Umuraperi Drake yikuye mu bihembo bya Grammy Awards 2022

Umuraperi Aubrey Drake Graham wamamaye ku Isi nka Drake ukunda kwiyita Champagne Papi yafashe umwanzuro wo kuva mu bihembo bya Grammy awards aho yari afite ibyiciro bibiri ahatanyemo.

Ibi bibaye nyuma yaho nyuma y’uko Drake ashyizwe ku rutonde rw’abahatanira Grammy Awards byari biteganijwe ko bizatangwa mu ntangiriro z’umwaka utaha, uyu muraperi n’itsinda rye basabye abategura ibi bihembo ko yakurwa ku rutonde rw’abahatanira ibihembo.

Ibyiciro uyu muraperi yari ahatanyemo harimo icyiciro cya “Best Album of the year” kuri Alubumu ye yise “Certified Lover Boy” ndetse n’ikindi cyiciro cya “Best Rap performance mu ndirimbo ye yise “Way2sexy”.

Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye avugako icyi cyemezo cyafashwe na Drake ndetse n’abakurikirana inyungu ze nyuma yo kwicara bakabona n’ubundi nta gihambaye yari kuzakora muri ibi bihembo maze bagafata umwanzuro wo kwivanamo.

Andi makuru yandikwa akanavugwa cyane ni uko Drake n’abareberera inyungu ze ngo batigeze bamenyeshwa mbere ko umuhanzi wabo agiye guhatana bityo ngo babonye ari icyubahiro gicye.

Ubu Drake n’abamureberera bamaze kwemeza ko Drake atakiri mu bihembo bya Grammy awards ndetse babimenyesheje abategura ibi bihembo.

Ntabwo hamenyekanye impamvu yatumye uyu muraperi wegukanye ibi bihembo inshuro enye yafashe icyemezo cyo gusezera muri ibi bihembo, ari itsinda rye rimufasha mu muziki ndetse na Recording Academy itegura ibi bihembo ntacyo bigeze batangaza.

Ibi kandi bibaye nyuma y’uko umwaka ushize uyu muraperi yumvikanye anenga cyane abategura ibi bihembo, nyuma y’uko birengagije ibikorwa by’umuhanzi The Weeknd bakomoka mu gihugu kimwe cya Canada.

Si ubwa mbere Drake akoze ibi doe ko nabwo yigeze kwanga gutanga Mixtape ye yise “More Life” ngo ishyirwe ku rutonde rw’ibihembo bya Grammy Awards mu 2018, aho mu mpamvu yatangaga ni uko Recording Academy itegura ibi bihembo imwibuka nk’umuhanzi uririmba Rap kandi indirimbo ze zamenyekanye ziri mu njyana ya Pop.

Drake
Twitter
WhatsApp
FbMessenger