ImyidagaduroUrukundo

Umuraperi AY yasezeranye n’umunyarwandakazi Umunyana Rehema

Ambwene Allen Yessayah  wamamaye cyane nka AY  muri Tanzania yarushinganye n’umukunzi we w’Umunyarwandakazi Umunyana Rehema[Remy] mu birori byabereye i Dar es Salaam muri Tanzania.

Ni ubukwe bwabaye  kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2018  aho AY n’umukunzi we w’umunyarwandakazi Umunyana Rehema bamaze imyaka 8 bakundana bakoze umuhango wo gusezerana mu idini ya Islam nyuma y’imihango yo gusaba no gukwa yari iherutse kubera hano mu Rwanda kuya 10 Gashyantare 2018 i Nyamata.

Ubukwe bwa AY bwabereye kuri Golden Tulip Hotel mu Mujyi wa Dar es Salaam nkuko ubwo gukwa no gusaba bwari bwabereye kuri Golden Tulip Hoteli iherereye i Nyamata.

Ibirori byo gusezerana imbere y’Imana no kwishimana n’inshuti n’imiryango yo mu bihugu byombi byabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa uherutse kubera mu Rwanda i Nyamata kuwa 10 Gashyantare2018.

Ubukwe bwa AY na Remy bwatashywe n’abahanzi bakomeye muri Tanzania barimo Lady Jaydee, Mwana FA, Salama Jabir, Professor Jay (Joseph Haule), Fid Q n’abandi batandukanye.

Nkuko byagenze hano i Kigali mu bukwe bwa AY mubyara wa Alpha Rwirangira , no muri Tanzania ntabanyamakuru bari bemerewe gutaha ubu bukwe.

Abasore bari bamwambariye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger