Amakuru ashushye

Umuraperi A.Y yakoye umukobwa w’ umunyarwandakazi, Senderi yongeye gutungurana

Ambwene Allen Yessayah , umuraperi wamenyekanye cyane nka A.Y muri tanzaniya yakoye umukobwa w’ Umunyarwandakazi witwa Remmy mu birori byabereye i Nyamata.

Ubukwe bw’uyu musore w’imyaka 36  bwabereye kuri Golden Tulip Hotel hariya i Nyamata, ahabereye ubu bukwe hari harinzwe cyane ku buryo bukomeye yewe no gufotora ntabwo byari byemewe dore ko  nta munyamakuru cyangwa umufotozi wigenga wari wemerewe kuhagera.

Umuhanzi Senderi International Hit yatunguranye muri ubu bukwe anaburirimbamo indirimbo yahimbiye Remy n’umugabo we AY.

Mbere yo kuririmba, Senderi yagize ati “Ababyeyi banjye ntabwo naririmba batanyemereye, nabanje kubasaba uruhushya. Ndashaka twerekane ko Hit ihora ari Hit, Afurika yose babibone, Tanzania yose by’umwihariko Mbeya.”

A.Y n’umuryango we basabye umugeni bahagarariwe n’uwitwa Bizima. Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa hazakurikiraho gusezerana mu musigiti mu muhango uzabera i Dar es Salaam tariki ya 24 Gashyantare 2018.

Ambwene Allen Yessayah, uzwi cyane nka  A.Y, ni umunya-Tanzaniya. Yavutse kuya 5 Nyakanga  mu 1981, avukira i Mtwara, mu ntara y’Amajyepfo hariya muri Tanzaniya. Yatangiriye kuririmba mu itsinda rya  S.O.G.  mu 1996. Uyu yanegukanye ibihembo bitandukanye dore ko indirimbo ye yahembwe nk’indirimbo nziza ya Hip Hop muri  MTV Africa Award, ubu agiye gushakana n’umunyarwandakazi.

Bakoze umuhango wo gusaba no gukwa
Mu busitani bwa Golden Trip i Nyamata niho habereye ubu bukwe

Umuco nyarwanda nawo waranzwe aha hantu
Yasuhuzaga umukunzi we
Batambagira nk’abageni

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger