AmakuruInkuru z'amahanga

Umupadiri yapfiriye kuri alitari arigusoma misa

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa inkuru y’Umupadiri witwa Henri Bendebamanye, witabye Imana ubwo yasomaga Misa mu gace kitwa Ndekesha nkuko amakuru dukesha igihe abivuga.

Amakuru avuga ko uyu mupadiri yitabye Imana mu buryo butunguranye ubwo yari kuri alitari ku cyumweru gishize tariki ya 8 Kanama 2021, akaba yari asanzwe akorera umurimo we w’Imana muri Diyosezi ya Luebo mu Ntara ya Kasaï ndetse akaba yanayoboraga amashuri ya Kiliziya abarizwa mu ntara ya Kasai.

Ikinyamakuru Actualite.cd cyavuze ko Padiri Henri Bendebamanye yitabye Imana ubwo yari mu misa aho yari yagiye kwakira ababikira bashya no kwizihiza Yubile y’imyaka 25 yari ishize umubikira witwa Astrid Kapinga yinjiye mu nshingano.

Uyu Mupadiri Henry ngo yituye hasi ubwo yari arimo yigisha mu kiliziya, ajyanwa mu bitaro bya Ndekesha igitaraganya ariko abaganga ngo ntacyo babashije gukora kuko uyu mupadiri yabagezeho yamaze kwitaba Imana.

Amakuru akaba avuga ko kugeza ubu ngubu hatari hamenyekana Ntibyahise icyahitanye uyu mupadiri wari mu kigero cy’imyaka 60, witeguraga kwizihiza yubile y’imyaka 25 amaze ari umusaseridoti.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger