AmakuruImikino

Umunyezamu wa Norwich City bamusanzemo kanseri y’amabya 

Umunyezamu Dan Barden w’ikipe ya Norwich City yo mu gihugu cy’u Bwongereza, bamusanzemo kanseri y’amabya (ubugabo).

Uyu munyezamu w’imyaka 20 y’amavuko, kuri ubu akina nk’intizanyo mu kipe ya Livingston yo mu cyiciro cya kabiri muri Ecosse.

Barden avuga ko kwakira inkuru y’uko afite buriya burwayi byamugoye, gusa akaba yarafashijwe cyane n’umuryango we ndetse n’incuti ze zamweretse ko zimushyigikiye.

Ati: “Cyari igihe gikomeye ndetse kinagoye, gusa ubufasha bw’umuryango wanjye, incuti na bagenzi banjye bwamfashije kwigirira icyizere.”

Uyu mukinnyi washimiye amakipe ya Norwich na Livingston ndetse n’itsinda ry’abaganga b’ibitaro bya Royal Marsden bamwitayeho, yavuze ko umuvuduko uburwayi bwe buri gukiriraho udasanzwe.

Yavuze ko agiye kuba aruhutse adakina umupira w’amaguru, gusa hakaba hari icyizere cy’uko igihe kizagera akongera gukina uyu mukino yihebeye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger