AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Umunyarwenya yatorewe kuyobora Ukraine

Umunyarwenya witwa Volodymyr Zelensky, wamamaye cyane mu gihugu cya Ukraine mu mwuga wo gusetsa abantu, yagiriwe icyizere n’abaturage atorerwa kuba umukuru w’Igihugu nk’uko ibyavuye mu matora bibigaragaza.

Biragaragara ko uyu mugabo w’imyaka 41 y’amavuko yegukanye uyu mwanya afite amajwi arenga 70%.

Mu cyiciro cya mbere cy’amatora cyabaye mu byumweru bitatu bishize, uyu munyarwenya yari yabaye uwa mbere mu bakandida 39 bahataniraga uyu mwanya.

Bwana Zelensly yari asigaye ahatanye gusa na Petro Poroshenko wari uyoboye iki gihugu kuva mu 2014. Perezida wa Ukraine atorerwa manda y’imyaka itanu.

Umuherwe bari bahanganye witwa Poroshenko yemeye ko yatsinzwe, ariko abwira abamushyigikiye bari bateraniye mu murwa mukuru Kiev ko atazava muri politiki.

Perezida wa Ukraine aba afite ububasha bwinshi mu bijyanye n’umutekano w’igihugu, ingabo n’ububanyi n’amahanga.

Umunyarwenya Zelensky ubwo yamaraga gutorwa yasezeranyije abaturage ba Ukraine kutazigera abatenguha mu bikorwa bitandukanye ndetse anabizeza kuzagirana ubufatanye na bo muri ganhunda z’igihugu.

Yagize ati “ Ntabwo nzabatenguha”.

Yakomeje agira ati: “Nubwo ntaraba Perezida mu buryo bwemewe, ariko nk’umuturage wa Ukraine nabwira ibindi bihugu byahoze bigize ubumwe bw’Abasoviyeti nti ‘nimuturebe! Ibintu byose birashoboka!'”.

Poroshenko bari bahanganye yagize amajwi 25% nk’uko bigaragazwa n’akanama gashinzwe amatora.

Uyu mugabo yari yatorewe kuyobora Ukraine nyuma y’imyivumbagatanyo y’abaturage yavanyeho ubutegetsi bavugaga ko bukorera mu kwaha k’Uburusiya.

Umunyamakuru wa BBC Jonah Fisher uri muri Ukraine avuga ko kuba abantu bahisemo gutora umunyarwenya udafite uburambe na bucye muri politiki ari igisebo kuri Poroshenko.

Ikusanyabitekerezo rya mbere y’amatora ryerekanye ko abaturage ba Ukraine barambiwe abanyapolitiki kuko bababona nk’abamunzwe na ruswa.

Petro Poroshenko yemeje ko yatsinzwe amatora
Twitter
WhatsApp
FbMessenger