AmakuruImyidagaduroUrwenya

Umunyarwenya w’umugande Salvador yamaze kugera i Kigali aho aje mu gitaramo cya St Valantine

Kuri uyu munsi taliki ya 14 gashyantare mu Rwanda nahandi ku isi ni umunsi abantu benshi bafata nkuwabakundanye, ibi bikaba bituma  hategurwa ibitaramo byinshi bitandukanye mu kwizihiza uyu munsi w’abakundanye. Ni muri urwo rwego Umunyarwenya Patrick Idringi Vieira wamenyekanye nka salvador aje gutaramira abanyarwanda  abashimisha n’urwenya rw’inshi azwiho.

Patrick Idringi Vieira akigera i Kanombe ku kibuga cy’indege hari abari baje ku mwakira

Iki gitaramo Salvador ajemo ni igitaramo cyo gusetsa  cyabateguriwe abakundanye nabandi batandukanye bifuza kwishima kuri uyumunsi, iki gitaramo kiri bubere ahitwa Hotel Villa Portofino hano mu mugi wa kigali, ni igitaramo kirayoborwe na MC Tino afatanyije na Dj Africa ndetse haraza kuba hari nitsinda ryabahanzi bacuranga umuziki w’umwimerere muburyo bwa Live.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi icumi (10.000Rwf) ku muntu umwe , ibihumbi cumi na bitanu(15.000rwf) ndetse n’ibihumbi magana abiri (200.000rwf) ku meza y’abantu batandatu harimo icyo kurya nicyo kunywa igitaramo biteganyijwe ko kiri butangire saa kumi nebyiri .Uyu munyarwenya Salvador ni umugabo ukomeye cyane ndetse unakunzwe nabenshi muri Uganda ndetse na hano mu Rwanda .

Salvador uhagaze hagati yabari baje kumwakira

Salvador ni umunyarwenya ufite izina rikomeye muri aka karere  k’afurika y’ibirasirazuba ,abakurikira urwenya rwo muri aka karere baramuzi cyane ,yagiye yitabira ibitaramo byinshi nka church hill show,Laughing festival zitandukanye ndetse nibindi bigitandukanye yagiye akorera mubihugu bitandukanye by’Afrika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger