Amakuru ashushye

Ikibazo cyo kubura interineti muri Kaminuza y’U Rwanda gikomeje kwibazwaho byinshi n’abahiga

Muri iyi minsi igera kuri 14 abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda batangiye amasomo yabo yo mu gihembwe cya kabiri, bakomeje kwijujutira ikibazo cyo kubura interineti muri Kaminuza kandi nyamara baba bayikeneye umunsi ku wundi.

Aba banyeshuri ni abiga muri Kaminuza y’ U Rwanda mu ishami rya Gikondo, bavuga ko babangamiwe bikomeye no kuba batabona interineti ihagije mu gihe baba bagiye gukora ubushakashatsi butandukanye busaba gukoresha interineti.

Kugeza ubu  muri iri shami riherereye mu mujyi wa Kigali  mu karere ka Kicukiro ahitwa i Mburabuturo, abanyeshuri bahiga bafite ahantu hamwe gusa bajya kwicara kugira ngo babone interineti [WIFI], aho hantu naho usanga itagenda neza yewe ikanga no gukora kuburyo igaragara mu minota mike ubundi ntigaragare nkuko abanyeshuri biga muri iki kigo babidutangarije.

Umunyeshuri utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati:” Birababaje kubona ikigo nkiki kitagira  interineti [Wireless mu magambo ye] usanga twicara hariya hanze ngo niho interineti iri, n’inzu ntoya iba irimo ntabwo ikora , ubundi ni nkaho nta interineti ihaba kuko n’ihari ntabwo ikora, dukenera gukora ubushakashatsi ariko tukabura uko tubikora kubera ko nta interineti dufite.”

Ariko kandi ngo mbere hari interineti yakoreshwaga muri iki kigo nyuma iza kuvaho, iyi usanga abanyeshuri bose ariyo bashima kuko ngo yakoraga neza icyakora kugeza ubu ngo ntabwo nayo ikora.

Twashatse kumenya  niba iki kibazo bakizi koko maze tuvugana n’ababishinzwe badutangariza ko koko bakizi ariko ko bari gushaka uburo bagikemura vuba, uburyo bari gukoresha ni ubwo gusubizaho iyo interineti abanyeshuri bavuga ko yakoraga neza.

Interineti ni kimwe mu bifasha abanyeshuri biga muri Kaminuza mu masomo yabo kubera ko hari byinshi baba bakeneye kandi biboneka bayikoresheje niyo mpamvu bakomeje gusaba ko bashyirirwaho interineti kandi ikora neza.

Abiga mu ishami ry’igikondo bakomeje kwinubira kubura interineti
Twitter
WhatsApp
FbMessenger