AmakuruImyidagaduro

Umunyarwandakazi umaze kubaka izina mu kumurika imideli yambitswe impeta n’umusore ucuruza urusenda

Umunyarwandakazi Sonia Mugabo, umaze kubaka izina rihamye mu bikorwa byo gukora no kumurika imideli yambitswe impeta y’urukundo n’umusore witwa Twahirwa Diego ukora ubucuruzi bw’urusenda.

Sonia Mugabo afite amaduka acuruza imyenda mu duce dutandukanye two mu mujyi wa Kigali, abikora mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) no kumurikira abanyamahanga ubuhanga bw’abanyarwanda n’ubwiza bw’ibihakorerwa.

Uyu mukobwa umaze kubaka izina mu kwambika no kwitabira ibitaramo bikomeye byo kumurika imideli yambitswe impeta y’urukundo hamwe na rwiyemezamirimo witwa Twahirwa Diego.

Mu mwaka wa 2013, nibwo Sonia Mugabo yatangiye gukora no kumurika imideli yibanda ku myenda y’abagore n’abakobwa, ariko kugeza ubu mu myenda akora harimo n’iy’abasore n’abagabo ishimwa n’abatari bacye.

Diego Twahirwa we rwiyemezamirimo ukora ubuhinzi bwiganjemo urusenda. Afite amasezerano atandukanye na sosiyete zo mu Bushinwa, yo koherezayo urusenda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger