Imyidagaduro

Umunyarwandakazi Neza agiye guhurira mu gitaramo kimwe n’abahanzi Wizkid ndetse na Patoranking

Masozera Patricia uzwi cyane nka Neza wari uherutse gukorera igitaramo mu Mujyi wa Kigali yatumiwe mu birori byo gutora Nyampinga wa Afurika bizaba ku itariki ya 27 Ukuboza 2017 aho Neza agomba gufatanya n’abandi bahanzi bakomeye muri Afurika maze bagataramira abazitabira ibirori byo gutora Nyampinga w’Afurika.

Neza ubusanzwe atuye muri Canada, aherutse kwegukana igihembo cy’umuhanzi w’umunyafurika utanga icyizere. Neza kandi ubu asigaye akorera ibihangano bye muri Nigeriya aho afashwa na MCG Empire.

Kuya 12 ugushyingo 2017, Umunyarwanda Neza Da SongBird, ukorera umuziki muri Canada yahawe igihembo  mu cyiciro cy’abahanzi bahagaze neza kuburyo batanga icyizere muri Afurika.

Yaherukaga i Kigali aje kuririmba mu gitaramo cya Jazz Junction yahuriyemo na Masamba mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 8 Ukuboza 2017.

Nkuko bigaragara kurubuga rw’iri rushanwa rya Miss Africa, Neza ubu ari kugaragara ku birango byamamaza umunsi nyirizina iri rushanwa rizaberaho.

Patricia Neza Masozera nawe yavuze ko umunsi utinze kugera kugirango agaragare muri iki gitaramo cyo gusoza irushanwa rya Miss Africa 2017, abicishije kuri Instagram , Neza yagize ati “Mfite amashyushyu menshi yo kuzajya mu Mujyi wa Calabar kuririmba muri Miss Africa. Nimugure amatike hakiri kare.”

Neza afite amahirwe menshi kuko agiye kuhahurira nabandi bahanzi bakomeye hano muri Afurika kuko Thomas Ikpeme umuyobozi wungirije  Guverineri wa Leta ya Cross River ari nayo itegura irushanwa, yavuze ko mu bahanzi bakomeye bitezwe muri ibi birori harimo Wizkid ndetse na Patoranking.

Abakobwa bari guhatanira iri kamba ni 27 , baturuka mu bihugu nk’Urwanda, Gabon, Mali, Nigeria, Burkina-Faso, Morocco, Algeria, Tunisia, South Africa, Sudan, Uganda, Tanzania n’ibindi bigera kuri 15. Umunyamideli Fiona Mutoni Naringwa wabaye igisonga cya Gatatu cya Miss Rwanda 2015 akaba ari we uhagarariye u Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger