AmakuruImyidagaduro

Umunyarwandakazi Miss Sonia Rolland yafotowe yambaye ubusa ari mu bwogero

Umunyarwandakazi, wabaye Nyampinga w’u Bufaransa 2000, Uwitonze Sonia Rolland yagaragaye ku kinyamakuru Play Boy France Magazine yambaye ubusa .

Ku mafoto yagaragaye kuri iki kinyamakuru witegereje neza ubona ko imoko z’amabere ya Sonia Rolland zigaragara.

Ifoto ya Sonia yakomeje kugarukwaho cyane yakoreshejwe mu kwamamaza nimero nshya y’iki kinyamakuru izasohoka muri Gashyantare 2022.

Nkuko bigaragara muri iriya foto bigaragara ko yafatiwe mu bwogero cyane ko igaragaza amazi amumekaho ndetse amabere ye yose agaragara n’imoko yayo n’ubwo iry’iburyo ritagaragara neza.

Sonia Rolland niwe uzaba ugarukwaho cyane mu nkuru nyamukuru y’iyi nimero izasohoka umwaka uyu mwaka wa 2022 muri Gashyantare.

Ibizaba bikubiye muri aka gatabo ni ibyo baganiriye na we tariki ya 27 Ukuboza 2021, inkuru izaba imuvugaho yahawe umutwe ugira uti “Sonia Rolland L’Affranchie ” umuntu agenekereje mu kinyarwanda “Sonia Rolland ubohotse”.

Kimwe mu bice by’inkuru birimo ni Sonia Rolland mu rukundo, akaba yaravuze ko atiteguye kongera gukundana ahubwo arimo gukora cyane kugira ngo yiyiteho.

Miss Sonia Rolland afite abana babiri b’abakobwa yabyaye ku bagabo babiri, Tess ufite imyaka 15 yabyaranye na Christophe Rocancourt na Kahina ufite imyaka 11 yabyaranye na Jalil Lespert, yavuze ko bahisemo gukora ibyo akora nta kibazo ariko icya mbere ari ukubaha urugero rwiza rw’umugore w’umunyembaraga.

Uwitonze Rolland w’imyaka 40, muri 2019 ubwo yaganiraga na Gala Magazine, yavuze ko impamvu akunda kwifotoza yambaye ubusa ari uko aterwa ishema n’umubiri we.

Sonia Rolland yabaye Miss France mu 2000
Twitter
WhatsApp
FbMessenger