AmakuruAmakuru ashushye

Umunyarwanda yegukanye agace ka 6 muri Tour Internationale de Cameroon

Nzafashwanayo Jean Claude yegukanye agace ka gatandatu k’irushanwa Tour internationale de Cameroon  akoresheje amasaha 02h03’01” 10”

Agace ka gatandatu muri rusange gasa na kahiriye abanyarwanda dore ko muri 15 ba mbere hajemo abanyarwanda batatu, Nzafashwanayo Jean Claude waje kumwanya wambere, UWIZEYIMANA Bonaventure aza kumwanya wa munani, naho MANIZABAYO Eric aza ku  mwanya wa 14.

UWIZEYIMANA Bonaventure niwe munyarwanda uza hafi ku rutonde rusange rw’agateganyo, aho amaze gukoresha 20h57’53” hakaba harimo ikinyuranyo cy’ umunota umwe n’amasegonda 16, n’uyoboye iri rushanywa.

SNH VELO CLUB niyo kipe iyoboye iri rushanwa kugeza ku ubu gace ka gatandatu, Gusa  ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri ku mwanya wa Gatandatu.

Agace ku uyu munsi gasize umunya Cameroon KAMZONG ABOSSOLO Clovis ayoboye urutonde by’agateganyo, aho amaze gukoresha 20h56’37” akurikiwe n’umunya Morocco  BDADOU Youssef we  umaze gukoresha 20h56’52”.

Umunyarwanda Nzafashwanayo Jean Claude yegukanye agace ka 6 muri Tour Internationale de Cameroon
Twitter
WhatsApp
FbMessenger