AmakuruImyidagaduro

Umunyana Shanitah yitabiriye irushanwa rya Miss University Africa

Umunyana Shanitah wabaye igisonga cya mbere cya Miss Iradukunda Liliane(Nyampinga w’u Rwanda wa 2018) yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kanombe yerekeza i Lagos muri Nigeria, aho yitabiriye irushanwa rya Miss University Africa.

Ni irushanwa riteganyijwe gutangira ku wa 15 Ugushyingo, rikazasozwa ku wa 30 Ugushyingo. Abakobwa bazaryitabira bazamara ibyumweru 2 mu bikorwa bitandukanye, birimo gufata imyitozo ijyanye n’uko baziyerekana ku munsi nyir’izina wo gutangaho ikamba.

Umunyana wahagurutse mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu yavuze ko yifitiye ikizere cyo kuba yatahukana iri kamba i Kigali, bijyanye n’uko abakobwa bazaba bahanganye abona nta birenze bamurusha. Avuga ko impanuro za kibyeyi yahawe na nyina umubyara z’uko agomba kwigirira ikizere ari iturufu ikomeye izamufasha kwitwara neza muri rino rushanwa.

Umunyana Shanitah w’imyaka 18 y’amavuko, azaba ahanganye n’abakobwa 48 biga muri Kaminuza baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Mu gihe Shanitah yaba yitwaye neza muri Miss University Africa y’uyu mwaka, yaba yiyongeyeye kuri Umutoniwase Linda witabiriye irushanwa ry’umwaka ushize akaza mu bakobwa 10 bari bitwaye neza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger