Amakuru ashushye

Umunyamideli wo muri Tanzaniya Masogange witabye Imana yasezeweho bwa nyuma-AMAFOTO

Umunyamideli wari ukomeye cyane mu gihugu cya Tanzaniya Masogange wanakoreshwaga mu mashusho y’indirimbo zakunzwe cyane yasezeweho bwa nyuma nyuma y’urupfu rw’amayobera yapfuyemo ku wa Gatanu taliki ya 20 Mata 2018.

Uyu munyamideli yaguye mu bitaro biherereye I Dar Es Salaam azize urupfu rutunguranye , umuhango wo gusezera kuri  Masogange wabereye kuri Leaders Club mu Mujyi wa Dar es Salaam, witabiriwe n’abaturage bahatuye n’ibyamamare birimo abahanzi nka Ali Kiba n’abakinnyi ba filime bazwi muri Tanzania barimo Mrisho Mpoto, Jackline Wolper, Chege, Rammy Ghalis, Timbulo, Tunda, Kajala, Aunt Ezekiel , Oprah wahoze ari umugore wa nyakwigendera Katauti n’abandi.

Umusaraba wari uherekeje umurambo wa Masogange wari utwawe n’umukinnyi wa filime muri Tanzania, Irene Uwoya “Oprah” wari inshuti magara ya nyakwigendera  ndetse akaba yarahoze ari n’umugore wa Nyakwigendera Ndikumana Hamadi Katauti uherutse kwitaba Imana.

Masogange yavutse ku wa 8 Nzeri 1989, yamamaye cyane ku izina rya “Didi”,  yazamuye ibendera rya Tanzania ku ruhando mpuzamahanga binyuze mu bikorwa bitandukanye. Yari umunyamideli uzwi cyane muri Afurika y’Uburasirazuba. Ni umwe mu bakobwa bibirangirire mu bakoresha imbuga nkoranyambaga akabifatanya no kujya mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi akaba yaranabiherewe ibihembo bikomeye nka Best Tanzanian Video Vixen mu 2009, 2011 na 2012.

Yavuye ku Isi

Abantu bashegeshwe bikomeye n’urupfu rw’uyu munyamideli

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger