Amakuru

Umunyamakuru washinjwaga ibyaha byo gusambanya umwana n’undi bavukana yarekuwe

Umunyamakuru Mugabe Robert wari umaze iminsi afunzwe ashinjwa ibyaha byo gusambanya umwana n’undi bavukana we akamutera inda ndetse akamuha imiti yo kuyikuramo, yarekuwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nyuma yo kugirwa umwere.

Uyu muyobozi w’ikinyamakuru Greatlakes Voice yatawe muri yombi muri Nzeri 2018, ariko aza gufungurwa by’agateganyo n’icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama ku wa 8 Ukwakira 2018.

Ubushinjacyaha bwajuririye iki cyemezo cy’uru rukiko cyamwemereraga gukurikiranwa ari hanze ya gereza, yongera gufungwa mu Ugushyingo 2018.

Nyuma y’urubanza rumaze umwaka urenga, Mugabe yarekuwe kuri uyu wa Kabiri nyuma yo kugirwa umwere ku byaha yaregwaga, kuko umwana yaregwaga gusambanya yaje kumushinjura.

Umuvugizi w’Urwego rw’Imfungwa n’abagororwa, RCS, SSP Sengabo Hillary, yemereye IGIHE ko “Mugabe yarekuwe ahagana saa yine za mu gitondo.”

Mugabe waburanye ahakana ibyaha byose, yareganwaga n’abaganga babiri bashinjwaga kumufasha kugerageza gukuramo inda, aribo Dr Rurangwa Emmanuel na Dr Karegeya Byambu Adolphe, uwa mbere ashinjwa icyaha cy’ubwinjiracyaha bwo gukuramo inda naho uwa kabiri agashinjwa kumena ibanga ry’akazi.

Gusa nyuma y’isuzuma ryakozwe, urukiko rwahise rubemerera gukurikiranwa badafunzwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger