AmakuruImyidagaduro

Umunyabigwi mu muziki Dr Dre yategetswe kwishyura akayabo Nicole Young wahoze ari umugore we

Umuyabigwi ukomeye mu muziki w’Isi Andre Romelle Young, wamamaye nka Dr Dre, akaba umuhanzi ukomeye mu njyana ya Hip Hop, yategetswe n’Urukiko rwo mu mujyi wa Los Angeles kuzajya yishyura Nicole Young wahoze ari umugore we, akayabo ka miliyoni 3.5$ ku mwaka.

Uyu muryango ufite abana babiri, umukobwa witwa Truly Young w’imyaka 19 na musaza we witwa Truice Young w’imyaka 23, nyuma yaho umugore we asabiye gatanya hatangiye kuvugwa ibibazo byinshi kuri uyu mugabo Dre dore ko yahise ajyanwa no mubitaro, mu bitaro byitwa Cedars Sinai Medical Center biri I Los Angeles nyuma y’ibizamini byagaragaje ko afite uburwayi bufata ubwonko.

Tariki 29 Kamena 2020 nibwo Nicole Young yatse gatanya aho yari amaranye imyaka 24 na Dr Dre, kuko barushinze ku wa 25 Gicurasi 1996.

Icyo gihe Nicole Young yavuze ko afite impamvu zitandukanye zitatuma akomeza kubana n’uyu munyabigwi muri Hip Hop, wubatse izina no mu gutunganya indirimbo, amushinja kuba yaramuhohoteye.

Yanandikiye urukiko asaba kurenganurwa, agaragaza ko ajya kubana na Dr Dre yahatiwe gusinya amasezerano ajyanye n’imitungo yabo n’uko bagombaga kuzayigabana mu gihe baba batandukanye.

Dr Dre w’imyaka 56 afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 820$, akaba yarahakanye ibyo yashinjwe n’uwahoze ari umugore we, akavuga ko ibyo kumuha amafaranga atabyemera kuko bagomba kugabana imitungo bagendeye ku masezerano bagiranye mbere yo kubana.

Dre yanasabwe gutanga ibihumbi $293,306 by’amadorali buri kwezi kuri uyu mugore we ndetse akajya yishyura nibikenerwa byose mu ngo ebyiri bafite Malibu na Pacific Palisades .

Dr. Dre na Young bwa nyuma baheruka kugaragara bari kumwe hari muri Gashyantare mu kiganiro ‘Tom Ford Fashion Show’ aho uyu muraperi yavugaga ukuntu yifuza kwizihiza umunsi w’amavuko ari kumwe n’umugore we.

Dre uri mu baraperi bakomeye ku Isi ni we muyobozi w’ikigo Aftermath Entertainment, ndetse hashize iminsi mike ari mu bashinze Death Row Records. Ku wa 25 Gicurasi 1996, nibwo yahamije isezerano rye na Nicole Young wakinnye muri shampiyona ya NBA.


Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger