AmakuruAmakuru ashushye

Umunya-Nigeriya Waje na Muyango banyuze abitabiriye igitaramo cya Kigali Juzz Junction-AMAFOTO

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Nzeli 2018 i Kigali muri Serena Hotel habereye igitaramo cya Kigali Juzz Junction, umuhanzikazi Waje wari waturutse muri Nigeriya na Muyango umenyerewe mu njyana gakondo banyuze abacyitabiriye.

Ni igitaramo kititabiriwe cyane ugereranyije n’ibindi bitaramo byabanje dore ko biba buri kwezi, bake bari bahari wabonaga bafite inyota yo kureba uko abahanzi bari kubataramira ariko ubona batirekura ngo bishime.

Ni igitaramo cyatangiye ku isaha ya saa tatu mu gihe byari biteganyijwe ko gitangira saa mbiri , kuri iyi saha ya saa tatu ni bwo Remy usanzwe ari umwe mu bategura ibitaramo bya Kigali Juzz Junction wari MC yageze ku rubyiniro maze ahamagara Neptunez Band itangira kuririmba indirimbo z’abahanzi bo hanze  , Nyuma y’iyi Band hafashwe umunota wo guha icyubahiro umuhanzikazi Franklin Aretha wo muri Amerika wavutse mu 1942 akaba yitabye Imana muri 2018.

Saa 21:49 ni bwo Muyango umenyerewe mu njyana gakondo ndetse akaba ari umutoza mu itorero ry’igihugu “Urukerereza” yageze ku rubyiniro. Yinjiye aririmba indirimbo iramutsa abantu , yagiye aririmba indirimbo za karahanyuze.

Nyuma y’iminota igera muri 30 aririmba mu buryo bwa Live, Ku rubyiniro haje abakobwa bane maze n’inseko nziza babyina imbyino gakondo. Nyuma y’aba bakobwa haje abasore bane nanone bacinya akadiho, baca umugara, barivuga abari aho bati guma guma .

Nyuma y’aba basore Muyango yaririmbye indirimbo ‘Sabizeze’ yakunzwe cyane hano mu Rwanda mu myaka yo hambere. Muyango yamaze hafi amasaha abiri aririmba.

Mu ma saa 23:10 ni bwo Aituaje Aina Vivian Ebele Iruobe wamamaye nka Waje muri muzika ufite inkomoko muri Nigeriya yageze Ku rubyuniro ahera ku ndirimbo ‘Do me’ yakoranye n’itsinda rya P Square ubu ritakibaho kuko abavandimwe babiri bari barigize batandukanye buri wese agakora ku giti cye, ayirangije ati ‘Kigali muraho’, yavuze ko yayiririmbye ubwo yigaga muri Kaminuza.

Waje wagaragaje ubuhanga mu kuririmba Live, yavuzeko aririmba atari uko afite ijwi ryiza ahubwo abikora kubera ko akunda kuririmba , yahise agira inama abari bari mu ihema riberamo ibitaramo muri Serena Hoteli ko batagomba kujya bacika intege kubera ko abantu bakunenze. Waje wageze ku rubyiniro yambaye ikanzu ndende n’inkweto ndende, yageze aho akuramo inkweto atangira gutembera mu bantu ndetse akanacishamo akababyinisha.

Muri iki gitaramo kandi ubwo waje yari ku rubyiniro, hari umusore bavuze ko yagize isabukuru maze uyu munya-Nigeriya afatanya n’abari bitabiriye igitaramo kumwifuriza isabukuru nziza ndetse aranamuririmbira.

Waje ni umuhanzi wagiye akorana indirimbo n’abahanzi batandukanye bo muri Afurika nka P Square mu yitwa “Do me”; yakoranye na Diamond iyitwa “Coco Baby”, yahuriye na Patoranking mu ndirimbo bise “Left For Good”, anafitanye indirimbo na Tiwa Savage bise “Onye”, yanakoranye kandi indirimbo na Yemi Alade bise “Am Available” n’izindi. Ngo n’ubwo ari ubwa mbere ageze mu Rwanda ariko yasanze ari ahantu heza hanafite abantu beza cyane.

Uyu mukobwa yaririmbaga indirimbo z’abahanzi bo hanze

Muyango yanyuze abitabiriye igitaramo

Waje yageragezaga uko ashoboye ngo abantu birekure
Bitegereza neza uko biri kugenda

Bruce Melodie yari yaje kwihera ijisho

Umwe mu bagize Neptunez Band

Waje yagaragaje ubuhanga mu kuririmba Live
Waje afite umwana umwe

Uyu ni umwe mu baryohewe cyane n’Igitaramo
Uyu musore yasanze Waje ku rubyiniro barabyina karahava

Uwo musore bateruye , bamwifurizaga isabukuru nziza

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger