AmakuruInkuru z'amahanga

Umuntu wo mu gihugu gituranye n’u Rwanda yagaragayeho ibimenyetso bya Coronavirus ihangayikishije isi

Umunyeshuri wo muri Kenya yagaragayeho ibimenyetso by’icyorezo cya Coronavirus ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege avuye Guangzhou mu Bushinwa ahavuye iki cyorezo gihangayikishije isi.

Uyu munyeshuri yahise ajyanwa mu bitaro bikuru bya Kenya, utangazo rya Kenya Airways ryemeza ko uyu munyeshuri yari avuye i Guangzhou mu bushinwa nkuko bitangazwa na Citizen.

Icyakora iri tangazo rikomeza rivuga ko mbere yo guhaguruka ku kibuga cy’indege, abagenzi bose basuzumwa harebwa niba hari uwaba yanduye iki cyorezo, hanyuma abazima bagahabwa uburenganzira bwo gukomeza urugendo.

Iyo bageze aho bajya barongera bagasuzumwa cyane ko indege za Kenya Airways zikora urugendo rujya i Guangzhou ntaho zihagaze.

CNN kandi iherutse gutangaza ko muri Cote d’Ivoir haherutse kugaragara undi mugore wari ufite ibimenyetso by’iki cyorezo ndetse ubu akaba ari kwitabwaho na minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu.

Iki cyorezo kimaze guhitana abarenga 100 mu mujyi wa Wuhan mu Bushinwa.

I  Wuhan aho iyi ndwara yabonetse bwa mbere kuva saa yine z’igitondo ku masaha yabo (hari saa kumi n’imwe z’igitondo mu Rwanda) bahagaritse ibikorwa byo gutwara abantu muri rusange.

Iyi ndwara ni bwoko ki?

Iterwa na Virus iri mu bwoko bw’izo bita ‘coronavirus’, birakekwa ko yavuye mu isoko ry’ibiribwa “ryazanywemo, mu buryo butemewe, bimwe mu biribwa bikomoka ku nyamaswa”.

Ni ubwoko bushya bwa virus itarigeze iboneka mu mubiri w’umuntu mbere, bivuze ko abaganga n’abashakashatsi bagifite byinshi byo kuyimenyaho.

Abanyamakuru b’ishami ry’ubuzima rya BBC Michelle Roberts na James Gallagher barasubiza bimwe mu byo waba wibaza kuri iyi virus nshya.

Iva hehe ikandura ite?

Ntabwo abahanga baramenya neza neza inyamaswa yaba yaravanyweho iyi virus.

Uburyo abaganga bavuga bwo kuyirinda burimo;

Kwirinda kwegera umuntu ufite ibimenyetso birimo indwara zo mu buhumekero nk’inkorora, ibicurane no guhumeka nabi

Iyi virus yandura ku wuhe muvuduko?

Biragoye kumenya umuvuduko w’iyi virus mu kwandura, bishobora kureberwa ku kuba abayanduye baravuye kuri 40 bakagera kuri 440 mu gihe kitarenze icyumweru.

Gusa nabyo bishobora kuyobya kuko benshi mu bo bayisanganye bari basanzwe bayifite ariko ikaba yarabonetse ubwo Ubushinwa bwahitaga bitangira kuyipima.

Urebye hari amakuru macye ku bijyanye n’umuvuduko yanduraho.

Hari icyo wakora ngo uyirinde?

Iyi virus nta rukingo (urucanco) ifite, isuku y’ibanze no kwirinda bishobora kugabanya ibyago byo kwandura.

Abaganga batangiye kugeraza gufasha abantu bahuye n’abarwaye iyi ndwara ngo barebe ko babafasha kutayanduza abandi.

Ari nako kandi abashakashatsi bari gushakisha uko bagera ku rukingo rwayo.

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iherutse kuburira Abaturarwanda bose cyane cyane abakora ingendo zijya mu mahanga gufata ingamba zikomeye zo kwirinda icyorezo cya Novel Koronavirusi cyagaragaye mu bihugu by’u Bushinwa, Tayilande, u Buyapani na Koreya y’Amajyepfo ishingiye ku byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger