AmakuruImyidagaduro

Umukunzi wa Shaddyboo yamukoreye agashya ku munsi we w’amavuko(Amafoto)

Mbabazi Shadia wamenyekanye nka Shaddyboo ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko umukunzi we Manzi Jnot yafashe umwanya amwifuriza umunsi mwiza.

Kuwa 20 Mata buri mwaka, Shaddyboo yizihiza isabukuru y’amavuko. Uyu mugore wabonye izuba mu mwaka wa 1992, ari mu bavugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga anakoresha cyane akanakurikirwaho na benshi.

Ubwo yizihizaga imyaka 31 amaze avutse, yagize ati: “Umuntu nkunda cyane yavutse kandi uwo mwamikazi ninjye.” Ni ubutumwa bwakiriwe neza, maze Meddy Saleh bafitanye abana 2 b’abakobwa ati: “Umunsi mwiza w’amavuko gakecu.”

Aba bombi n’ubwo batandukanye, mu bigaragarira umubano wabo umeze neza kuko bakomeje kuba inshuti no gufatanya kurera abana babo, Keza na Kaze.

Ku rundi ruhande Manzi Jannot usigaye akundana na Shaddyboo kuva mu mwaka ushize, yongeye gushimangira ko yamwihebeye.

Manzi ati: “Umunsi mwiza w’amavuko ku nshuti yanjye magara mu buzima, uwo duhuye roho, Shaddyboo ndagukunda n’umutima wanjye wose.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger