AmakuruImikino

Umukino w’ikirarane ugomba guhuza Sunrise na APR FC wigijwe imbere

Umukino w’ikirarane w’umunsi wa karindwi wa shampiyona y’ikiciro cya mbere ugomba guhuza ikipe ya Sunrise na APR FC wigijwe imbere ho umunsi umwe, uvanwa ku wa 24 Mutarama ushyirwa ku tariki ya 23.

Uyu mukino ntiwabashije gukinwa ku gihe wakabaye warabereyeho kubera ko ikipe ya APR FC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, CAF Champions league.

Uyu mukino wagombaga kubera i Nyagate ku wa 24 z’uku kwezi, wigijwe imbere ho umunsi umwe kugira ngo ikipe ya APR FC ibashe kubona umwanya wo gukina umukino w’irushanwa ry’intwari izahuriramo na Etincelles.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa igenewe APR FC na Sunrise yasinyweho na Uwayezu Francois Regis usanzwe ari umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, APR FC iramutse ikinnye na Sunrise ku wa 24 Mutarama nta masaha 48 yaba ari hagati y’umunsi izakiniraho uyu mukino ndetse n’uwo izahuriraho na Etincelles.

FERWAFA ivuga ko uretse itariki y’umukino yahindutse, ikibuga n’amasaha ugomba gukinirwaho byo ntibyigeze bihinduka.

APR FC igomba gusura Sunrise i Nyagatare nyuma y’iminsi itatu ikinnye umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona igomba guhuriramo na Police FC. Uyu mukino uzwi nka “Derby y’umutekano” uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki cyumweru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger