AmakuruPolitiki

Umuhungu wa perezida Museveni agiye kuza kwiga ubworozi bw’amatungo mu Rwanda

Umuhungu w’imfura wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko mu minsi mike azagirira uruzinduko mu Rwanda, ateganya ko azungukiramo ubumenyi mu bijyanye n’ubworozi.

Lt Gen Muhoozi usanzwe ari n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, aheruka mu Rwanda muri Werurwe 2022, mu ruzinduko rw’iminsi itatu rwasojwe Perezida Paul Kagame amugabiye inka z’Inyambo. Yaje gutangaza ko inka Perezida Kagame yamugabiye ari 10.

Icyo gihe bagiranye ibiganiro ku munsi wa mbere, ku wa Kabiri Lt Gen Muhoozi asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi n’ibindi bice bya Kigali birimo Kigali Arena.

Mu muco Nyarwanda, kugabira umuntu inka z’inyambo ni ikimenyetso gishimangira umubano n’ubucuti biri hagati y’impande zombi.


Inyambo ni ubwoko bw’inka zabayeho kuva kera mu Rwanda rwo hambere. Uwayigabiraga undi byabaga ari ikimenyetso cy’igihango gikomeye cy’umubano utajegajega bagiranye.

Abahanga mu mateka bagaragaza ko inka y’u Rwanda ishimangira igihango cyo kutazahemukirana no kurushaho gufatanya muri byose.

Lt Gen Muhoozi yanditse kuri Twitter ati “Nishimiye gutangaza ko vuba aha nzasura data wacu, Nyakubahwa @PaulKagame, kugira ngo nige biruseho ibijyanye n’ubworozi bw’inka. Nizeye guhura n’inshuto nyinshi i Kigali. Imana ihe umugisha Uganda n’u Rwanda !”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger