Amakuru

Musanze: Imbogo zongeye kwivugana umuturage nazo zihasiga ubuzima

Umuturage witwa Semivumbi Felicien wari wahutajwe n’imwe mu mbogo ebyiri zatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ikamukomeretsa bikomeye yitabye Imana aho yari ari kuvurirwa mu Bitaro bya CHUK mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki 25 Nzeri 2022.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Nzeri 2022, nibwo imbogo 2 zatorotse Pariki y’ibirunga zinjira ahatuye abaturage zihutaza umusaza Semivumbi Felicienw’imyaka 70 bahita bamujyana mu Bitaro bya Ruhengeri akoherezwa CHUK kugira ngo yitabweho n’abaganga ariko kubw’amahirwe make yitaba Imana mu rukerera rwo kuri iki cyumweru.

Amakiru y’urupfu rw’uyu musaza yamenyekanye binyuze kuri Dusabimana Jean Claude, umwishywa wa nyakwigendera wari umurwaje nyuma yo kumenyeshwa n’abaganga bamwitagaho ku atakiriho kandi nawe ubwe akabyibonera.

Izo mbogo zinjiye mu Midugudu ya Terimbere na Kabagabo mu Kagari ka Mugari, mu Murenge wa Musanze, aho zakomerekeje umusaza n’inka y’umuturage nazo zikaraswa zigapfa kuko kuzisubiza muri pariki byari byananiranye.

Imbogo zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga zijya zitoroka iyo Pariki zikinjira mu baturage zikabakomeretsa cyangwa zikangiza ibyabo birimo ibihingwa n’amatungo kuko iyo Pariki itazitiye neza yose kuko Leta igishakisha uburyo igisubizo cyo gutandukanya izo nyamaswa n’abaturage.

Muri Gicurasi uyu mwaka imbogo yatorotse pariki ikomeretsa bikomeye Harerimana wo mu Mudugudu wa Kabara mu Kagari ka Ninda mu Murenge wa Nyange ho mu Karere ka Musanze kuri ubu akaba akiri kwitabwaho n’abaganga.

Si ubwa mbere ,Imbogo zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga zitoroka iyo Pariki zikinjira mu baturage zikabakomeretsa dore ko no mu mezi ashize imbogo yakomerekeje Umugore wo mu Kagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze uherutse gukomeretswa n’imbogo , yitabye Imana azize ibikomere yari yatewe n’iyi nyamaswa.

Nyakwigendera Mukarugwiza Agnes yitabye Imana afite imyaka 34, yari yakomerekejwe n’Imbogo ku Cyumweru tariki 29 Gicurari 2022, imusigira ibikomere bikomeye aho yari yamwangije inyama zo mu nda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger