Amakuru ashushyeImikino

Umuherwe wa mbere muri Afurika yeruye ko ashaka kugura ikipe ya Arsenal agahita yirukana umutoza wayo

Umuherwe Aliko Dangote, uyu mugabo ukomoka muri Nigeria uyoboye urutonde rw’abafite agatubutse ku mugabane wa Afurika yatangaje ko ashaka kugura ikipe ya Arsenal.

Nyuma yo gutangaza ko ari icyifuzo amaranye iminsi yanahise avuga ko azahita yirukana umutoza Arsene Wenger kuko ari mu batuma muriki gihe iyi kipe ikomeza kubaho idatera imbere kandi ari imwe mu makipe afite izina rikomeye ku Isi.

Nk’uko Dailymail dukesha iyi nkuru yabitangaje , Aliko yavuze ko Wenger yakoze byinshi byiza gusa iki kikaba aricyo gihe ngo ave ku mwanya we asimburwe n’abandi bagifite agatege kumurusha.

Ati”Ikintu cya mbere nakora ni uguhindura umutoza. Wenger yakoze binshi byiza gusa iki nicyo gihe ngo haze undi nawe agerageze amahirwe.”

Uyu mugabo w’imyaka 60 aherutse gushora  billiyoni 80 z’amapawundi mu ruganda rukora ibijyanye na peteroli mu gihugu akomokamo cya Nigeria.

Umuherwe Stan Kroenke niwe usanganywe imigabane myinshi muriyi kipe [afite 65%] ndetse  n’Umurusiya Alisher Usmanov ufite 30%  , aba bose ntago bashaka gutanga iyi kipe n’ubwo Aliko yatangaje ko we yiteguye kuyigura ndetse akaba yagiramo imigabane irenga 80%.

Stan Kroenke w’imyaka 70 ukomoka muri Amerika  afite ibikorwa bitandukanye ndetse umutungo we ubarwa muri Billiyoni 7  z’amadorali y’Amerika, umutungo we hafi ya wose ushamikiye mu bikorwa bya Sport dore ko afite amakipe atandukanye muri Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse na kompanyi ikora ibijyanye na Sport n’imyidagaduro  yitwa Kroenke Sports & Entertainment (KSE).

Iyi kipe ya Aresenal ikunda kugarukwaho n’abakunzi bayo bavuga ko nta musaruro itanga muriki gihe ndetse amakosa yose agashyirwa ku mutwe w’umutoza wayo Arsene Wenger.

Abakunzi bayo n’abandi bakurikirana ibya ruhago bavuga ko uyu mugabo ariwe nyirabayazana wo gusubira inyuma ku ikipe ya Arsenal, dore ko usanga atajya agura abakinnyi bahenze ahubwo agashaka aba make bigatuma ikipe idakomera.

Wenger amaze imyaka 21 atoza  ikipe ya Arsenal ndetse akaba ari umwe mu bafitemo imigabane, biragoranye kuba yava muriyi kipe ku buryo bworoshye kuko uretse kuba umutoza ni nawe ushinzwe gukurikirana ibikorwa byayo byose[Manager].

Image result for
Stan Kroenke udakozwa ibyo kugurisha ikipe ya Arsenal
Alisher Usmanov ufite imigabane igera kuri 30% mu ikipe ya Arsenal
Twitter
WhatsApp
FbMessenger