AmakuruImyidagaduro

Umuhanzikazi Zuchu yiyongeye ku bagore bakundanye na Diamond Platnumz rukarangirira mu kirere

Umuhanzikazi Zuchu umaze kwigarurira imitima ya benshi muri Africa ndetse no hanze muri rusange yiyongeye ku mubare w’abandi bagore bakundanye n’icyamamare Diamond Platnumuz urukundo rwabo rukarangirira mu kirere.

Ni nyuma y’uko Diamond Platnumz yahamije ko atagikundana n’uyu muhanzikazi asanzwe anabereye umuyobozi mu muziki.

Diamond ubwo yatangazaga ko yatandukanye na Zuchu, yavuze ko ubu afata Zuchu nka mushiki we undi na we agiye kumufata nka musaza we.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram yanditse agira ati “Njye na Zuhura, turashaka kubamenyesha ko kuri ubu turi abavandimwe (Mushiki na Musaza) tudakundana nk’uko byari bimeze mbere cyangwa uko abantu babitekerezaga.”

Diamond na Zuchu bari bamaze igihe bagaragarizanya urukundo binyuze mu butumwa butandukanye banyuza ku mbuga nkoranyambaga.

Mu minsi ishize ubwo bamwe mu batuye Isi bizihizaga umunsi wa St Valentin, Diamond yoherereje uyu muhanzikazi impano n’ibaruwa yandikishije ikaramu yuzuye amagambo y’urukundo.

Ku wa 18 Gashyantare 2023 Zuchu aherutse kwiyama abamushyira mu nkuru z’urukundo rwe na Diamond Platnumz avuga ko abu ari wenyine nta mukunzi afite.

Aba bombi batandukanye nyuma y’aho mu byari bimaze iminsi bivugwa ko bashobora kuba bafite ubukwe dore ko abo mu muryango wa Diamond bari bamaze iminsi bamwita umukazana wabo.

Diamond Platbumz amaze gutandukana n’abagore batandukanye barimo Zari Hassan babyaranye abana 2, Hamisa Mobeto babyaranye umwana umwe, Tanasha Dona Okeych babyaranye umwana umwe,Wema Sepetu,Kim Nana n’abandi biyongeyeho uyu Zuchu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger