AmakuruPolitiki

M23 yashoreje inkoni y’umuzo FARDC n’abacancuro bashakaga kwisubiza Kitshanga

Umutwe w’abarwanyi ba M23 wabereye ibamba ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imutwe irimo FDLR irikubafasha hiyongeyeho abacancuro bashakaga uburyo bakongera kwisubiza bashakaga kwisubiza Kitshanga.

Hashize iminsi FARDC ifatanyije na FDLR ,CMC Nyatura, APCLS n’abacancuro b’Ababazungu bari mu mirwano ikomeye na M23 mu nkenegero za Kichanga, bagamije kwisubiza aka gace ariko bikaba byarangiye uyu mutwe ubabereye ibamba.

Nyuma y’iminsi igera kuri ine y’imirwano, FARDC n’abafatanyabikorwa bayo barimo bagerageza kwinjira mu mujyi wa Kichanga ari nako baharasa za mbombe ziremeye bagamije kwisubiza aka gace gusa kugeza kuri uyu wa 19 Gashyantare 2023, M23 niyo igifite ubugenzuzi busesuye bwa Kichanga.

Amakuru dukesha Rwanda Tribune guturuka muri teritwari ya Masisi, avuga ko imirwano muri aka gace yamaze guhosha nyuma yaho FARDC,FDLR,CMC Nyatura,APCLS n’abacancuro b’Ababazungu, bakoze iyo bwabaga ngo birukane M23 muri aka gace bikabananira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger