Imyidagaduro

Umuhanzikazi Butera Knowless yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB

Umuhanzikazi Butera Knowless ukunzwe na benshi yashyikirijwe urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, binyuze mu kirego yatangiwe kimushinja ubwambuzi b’amafaranga yisbyuzwa asaga miliyoni 1,3 Frw.

Izi miliyoni zatumye Butera Knowless atanhirwa ikirego muri RIB, ngo zishingiye ku bucuruzi bw’uruhererekane [pyramid scheme] yabanagamo n’itsinda ry’abandi bantu agahabwa amafaranga ariko ryasenyuka ntayasubize.

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry Murangira yatangaje ko RIB yakiriye iki kirego kuwa 14 Kamena 2021, ikaba yatangiye kugisuzuma.

Ati, “Ikirego cyakiriwe, kirakorerwa isuzuma niba hari ibyaha birimo azabibazwa amategeko akurikizwe.”

Munezero yareze avuga ko ayo mafaranga Knowless yamwambuye ari 1,350,000; akaba ngo yarayamuhaye mu rwego rw’ubucuruzi bw’uruhererekane buzwi nka Pyramid Scheme.

“Ngo ni pyramid business yitwa Happy Family, ikirego cyakiriwe kuwa mbere ” nk’uko Umuvugizi wa RIB akomeza abitangaza.

Bivugwa ko ayo mafaranga Knowless yayahawe mu mpera za Mata 2021, aho buri wese mu binjiraga muri iki kimina yasabwaga gutanga 1.350.000 Frw.

Icyakora,hari amakuru avuga ko ubu bucuruzi buvugwa ari ikimina Knowless yari ahuriyemo n’abandi bantu 6 ndetse ko amafaranga Butera Knowless yahawe yari ariwe wagombaga kugabana ariko ngo amafaranga si uyu muhanzikazi bayahaga mu ntoki kuko bayahaga uwari amuhagarariye witwa Tessy.

Ukubye amafaranga abantu batandatu bahaye Butera Knowless, usanga uyu muhanzikazi yarahawe 8.100.000 Frw. Bivugwa ko mu minsi ishize, bashatse kujya gutanga ikirego nk’itsinda ariko bamwe ntibabashe kuboneka, uyu wari ukomerewe aba ariwe ufata iya mbere.

Ubu bucuruzi bwa Pyramid Business bwaje gucibwa na Leta y’u Rwanda, aya mafaranga Knowless akaba ngo yarayahawe mbere y’uko bucibwa, ntiyayasubiza uwayamuhaye.

Butera Knowkess arashinjwa ubwambuzi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger