AmakuruImyidagaduroUrukundo

Umuhanzi w’Umunyarwandakazi yateye umutoma umuhanzi wo muri Nigeria yihebeye

Umuririmbyi w’umunyarwandakazi uba muri Canada, Neza Patricia Masozera, yavuze imyato Skales bamaze umwaka bakundana avuga ko bazakundana kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwabo nubwo inkuru y’urukundo rwabo yabanje kugirwa ibanga n’aba bombi.

Uyu mukobwa abinyujije ku rubuga rwa Instagram yanditse ubutumwa agaragaza urukundo afitiye umuhanzi Skales wamamaye mu ndirimbo ‘Fire Waist’ yakoranye na Harmonize.

Yanditse ati “Isabukuru nziza y’umwaka umwe Mwami wanjye. Mfite ishimwe ku masomo twize kugeza ubu… Warakoze kunkunda urudasanzwe no kuba umufana wanjye ukomeye! Ngufite mu buzima bwanjye bwose mukunzi! […] Imana yarakoze kumpa ibyo dukeneye byose ngo tubeho, byongeye ukora uko ushoboye ngo ushyire buri kimwe mu buryo. Reka twishime uyu ni umunsi wacu.”

Nyuma y’ubutumwa bwa Neza wabwiye umukunzi we Skales amagambo agaragaza ko yamwihebeye, uyu muhanzi wo muri Nigeria nawe yanditse amushimira byimazeyo, ahamya ko uyu mukobwa ari indashikirwa bitewe n’uburyo yihanganira imico y’uyu muhanzi.

Neza yahishuye iby’urukundo rwe na Skales muri Werurwe uyu mwaka ashyira uruhererekane rw’amafoto ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ko ari mu rukundo na Raoul John Njeng-Njeng uzwi nka Skales mu muziki wa Nigeria.

Ni ubwa mbere Neza agaragaje amarangamutima ye ku bijyanye n’urukundo agashimagiza umusore muri ubu buryo. Mu mwaka ushize byigeze guhwihwiswa ko yaba akundana Skales nyuma y’aho yari amaze gutandukana n’undi mukobwa wo muri Ethiopie ariko biza gufatwa nk’ibihuha.

Neza na we yigeze kuvugwaho ko yaba yarigeze gukundana na MC Galaxy wamwinjije mu isoko ry’umuziki wo muri Nigeria, gusa aya makuru yahakanwe n’impande zombi.

Uyu mukobbwa ni umwe mu bahanzi b’abanyempano bakomoka mu Rwanda akaba akorera umuziki we muri Canada aho abana n’umuryango ariko mu gihe gishize yajyaga kenshi muri Nigeria agikorana na MCG Empire ya MC Galaxy.

Neza yahoze abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya MCG Empire ayivamo nyuma y’imyaka ibiri yari ishize bakorana. Yahise ava muri Nigeria asubira muri Canada ahari umuryango we.

Nyuma y’aya magambo ku mpande zombi, bimwe mu byamamare bikomeye byo muri Nigeria birimo Mr Eazi na Yami Alade bagaragaje ko bishimiye cyane igihe Neza na Skales bamaranye.

Umuhanzi ukomeye muri Nigeria Skales wihebewe n’umunyarwandakazi
Umunyarwandakazi Neza aba muri Canada
Twitter
WhatsApp
FbMessenger