AmakuruIyobokamana

Umuhanzi watangije Hip Hop muri ADEPR yitabye Imana

Gatsinzi Jonathan  uzwi nka Proffessor P muri muzika wasengeraga muri ADEPR ndetse akaba n’umwe mu bagize uruhare mu kwinjiza injyana ya Hip Hop muri ADEPR, yitabye Imana azize uburwayi.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Ugushyingo nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Gatsinzi Jonathan wari uzwi nka P. Professor nk’umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Professor P yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Umusirikare, Imbere Yawe, The Lord n’izindi zitandukanye.

Proffesor P yari  umuhungu wa nyakwigendera Nyirankundwa Juliette wamenyekanye mu ndirimbo yitwa ‘Nagendaga Mu Nzira Inyerera’.

Iyi nkuru yababaje abaramyi bo mu Rwanda n’abandi bantu benshi bari bamuzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Uyu Gakunzi yapfuye azize uburwayi yari amaranye igihe dore ko mu minsi ishize yari amaze iminsi arembeye mu bitaro bikuri bya gisirikare i Kanombe . Ubu yari yarasezerewe arwariye mu rugo i Gikondo.

Ni umwe mu bahanzi bake bahasengera bakora injyana ya Hip Hop. Yari yarasubiyemo indirimbo y’umubyeyi we yakunzwe cyane.

Umva hano indirimbo ye

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger