AmakuruUmuziki

Umuhanzi Senderi ashobora kureka muzika nyuma y’ubukene bwamuteye no kugurisha inzu yabagamo

Umuhanzi Senderi International Hit aratakamba bikabije kuko ngo ubukene bwageze naho atangira kugisha imitungo ye ubu akaba yamaze kwemeza ko inzu yabagamo yagurishijwe.

Senderi aherutse kumvikana mu itangazamakuru avuga ko arembejwe n’ubukene, ibi yabivugaga atakambira abategura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ngo bamushyire muri iryo rushanwa ubu riri kuba ku nshuro yaryo ya 8, ngo nawe azabone ku mafaranga abahanzi baririrmo bahabwa buri kwezi.

Uyu muhanzi kandi ntatinya kuvuga ko uyu mwaka wa 2018 wamubereye umwaka mubi cyane kuko yahuye n’urusobe rw ’ibibazo by’urunyurane nyuma yo kugurisha inzu ye bwite.

Ubu amakuru ahari ni uko yagurishije inzu ye yari iherereye i Gikondo mu Mudugudu wa Bwiza mu Kagari ka Rwampala  hafi yahitwa Seegem ku muhanda ujya mu Kanogo ho mu mujyi wa Kigali.

Nkuko Senderi abitangaza, iyi nzu yayigurishije mu rwego rwo kugiran go abone amafaranga yo kwishyura ideni yari abereyemo Banki.

Uyu muhanzi anavuga ko n’imodoka yagendagamo yangiritse kuko yayitije umuntu akayigongesha nyuma bikamubera ingorabahizi kuyikoresha mu gihe yarimo yishyura umwenda wa banki ari nawo waje kumunanira bigatuma ahitamo kugurisha inzu ye.

Senderi wamamaye mu ndirimbo nyinshi ariko cyane cyane bakamumenya mu yitwa”Nta cash” aho yaririmbaga ati abasore bariho ariko nta cash bafite, yafashe icyemezo cyo kutongera gushyira hanze indirimbo ukundi ngo mu gihe atari yabona ub ushobozi, ariko nanone akavuga ko abazamutumira ngo ajye mu bitaramo ho azajyayo.

Senderi yahisemo kugurisha inzu ye ngo yishyure ideni rya Banki

Senderi yabuze amafaranga yo gukoresha imodoka ye

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger