AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi R.Kelly yakatiwe igifungo azarangiza afite imyaka 85 y’amavuko

Umuhanzi Robert Sylvester Kelly wakoreraga umuziki we muri Amerika , yaraye akatiwe igifungo cy’imyaka 30. Kubera ko yavutse mu mwaka wa 1967, ubu akaba afite imyaka 55 bivuze ko igifungo cye azakirangiza afite imyaka 85 y’amavuko.

Urukiko rw’i Brooklyn muri New York nirwo rwamuhamije ibyaha birimo gukoresha abahungu n’abakobwa ubucakara bushingiye ku gitsina.

Byemejwe ko ari ibyaha yatangiye gukoresha bamwe mu bari abaririmbyi n’ababyinnyi be mu myaka ya 1990 ndetse no mu yindi yakurikiyeho.

Urukiko rwemeje ko biriya byaha R Kelly yakomeje kubikora mu myaka 25.

N’ubwo umwunganiraga yavugaga ko Kelly naramuka ahamwe n’ibyaha yazakatirwa imyaka 10 y’igifungo, umucamanza w’umugore witwa Ann M. Donnelly yanzuye ko kiriya cyamamare gifungwa imyaka 30.

Ubushinjacyaha bwo bwasabaga ko R.Kelly yafungwa imyaka 25.

Umucamanza Donnelly ashize amanga yabwiye R.Kelly ati: “ Abagenzacyaha babizobereyemo ntibazibagirwa ibimenyetso babonye biguhamya ko wangije abana b’Amerika muri kiriya gihe cyose. Bafite agahinda bazarinda bajyana ikuzimu bataribagirwa.”

Yavugiye mu rukiko ko itsinda ryari riyobowe na R.Kelly ryari ryarashyizeho uburyo buboneye bwo gucuruza abahungu n’abakobwa kandi ngo yabumvishaga ko kwiyegurira umuntu runaka akagukoresha imibonano mpuzabitsina ari bwo uba umwereka urukundo nyarwo.

Abatangabuhamya mu rukiko bavuganaga uburakari n’agahinda uburyo R.Kelly yatumye banga ubuzima, akabahindura ibikoresho by’igitsina.

Urukiko kandi rwamutegetse kwishyura $100,000 y’impozamarira.

Umugore wa mbere wareze R.Kelly yabikoze mu mwaka wa 1997.

Nyuma gato hari undi mukobwa wamureze mu rukiko rw’i Chicago ko yamujyanye mu bikorwa bya filimi z’urukozasoni kandi akiri muto.

Abajyanama ba R.Kelly bamufashaga kubona abakobwa yigarurira akabagira abacakara b’ibitsina akabungukiramo.

Yari yarashyizeho amategeko abo bakobwa n’abahungu bagombaga gukurikiza, uyishe agahanwa bikomeye.

Ni amategeko bise ‘Rob’s rules.’

Hari n’amashusho abo bakobwa bafatwaga bari gukorana imibonano mpuzabitsina n’abagabo R.Kelly yabaga yazanye akabonaho ‘commission.’

Ku ruhande rwe, R.Kelly hari abo yaryamanye nabo kandi ababeshya ko nta ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina afite bityo akabanduza.

Mu rukiko havugiwemo byinshi kugeza n’ubwo hari umukobwa werekanye video y’uburyo yanze gukorana imibonano n’umwe mu bantu Kelly yari yazanye ahanishwa gusigwa amazirantoki mu maso.

Urukiko rwasanze ibikorwa bya mfura mbi R.Kelly yarabitangiriye kuri nyakwigendera icyamamare Aaliyah nawe waririmbaga R&B.

Mu mwaka wa 1994 nibwo Aaliyah yari mu kaga ko guterwa inda na R.Kelly kandi afite imyaka 15 y’amavuko.

Mu rwego rwo kuzimanganya ibimenyetso, R.Kelly yakoranye n’abanyamategeko be bahimba inyandiko ivuga ko Aaliyah yari yujuje imyaka y’ubukure ( 18) kandi ko babanaga nk’umugore n’umugabo byemewe n’amategeko.

Inyandiko y’impimbano ivuga ko Aaliyah na R.Kelly babanaga nk’umugabo n’umugore mu buryo bukurikije amategeko yarimo ingingo y’uko Aaliyah yari afite imyaka 18 y’amavuko mu mwaka wa 1994.

Nyamara icyo gihe Robert Sylvester Kelly we yari afite imyaka 27 y’amavuko, Aaliyah afite imyaka 15 y’amavuko.

Twibukiranye ko ibyo byose byabaga R.Kelly ari we utunganyiriza Aaliyah indirimbo nka Producer.

Album ye ya mbere yise ‘Age Ain’t Nothing But A Number’ yakorewe kwa Kelly.

Aaliyah yaje gupfa azize impanuka y’indege mu mwaka wa 2001 afite imyaka 22 y’amavuko.

Nyuma R.Kelly yakomeje kwamamara aba igihangange ku muziki ku isi.

Yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Fiesta, The Storm is Over, I Believe I Can Fly n’izindi nyinshi yakoze mu myaka 30 yari amaze ari icyamamare.

Yagurishije Albums miliyoni 75 ku isi hose ndetse hari abamwitaga umwami wa R&B ku isi hose.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger