AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Meddy yagizwe agafu k’imvugwa rimwe ku mbuga nkoranyambaga

Umuhanzi w’Umunyarwanda Ngabo Medard Jobert wamamaye nka Meddy mu muziki, akomeje kuba agafu k’imvugwa rimwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ahuriraho n’abafana be, cyane cyane Twitter.

Mu myaka itari mike uyu muhanzi amaze mu muziki, ntiyakunze kwibasirwa n’abantu batandukanye ahubwo uwamuvugaga nabi n’uwamugereranyaga n’undi muhanzi uhagaze neza muri iyo minsi nka The Ben, Bruce Melodie n’abandi bashinjwa kugira amajwi meza.

Ibi sibyo byakomeje kumubaho nyuma yo kuzana umukobwa yihebe wo mu gihugu cya Ethiopia witwa Mimi Mehfra ngo amubere umusangizacyumba w’akaramata,bafatanye kwibaruka no kurera nk’umugore n’umugabo.

Uyu muhanzi yatangiye gutondagirwa mu buryo budasanzwe ku buryo ubutumwa bwose acishije kuri Twitter,butabura kugira uwo bubongamira kabone n’ubwo we yaba abutanze asa n’ugira inama abamukurikiye (Motivation speaker).

Ubutumwa uyu muhanzi yanditse akamera nk’ukojeje agati mu ntozi ni aho aherutse kugira ati'” Money is not everything” hari abahise bamuzamukana bamugaragariza ko avuze ubusa abandi bavuga ko ari ugusonga abatayafite nyuma y’uko we amaze kuyagwiza akaba ahaze.

Mu butumwa bwinshi bwaje bukurikirana ari urufaya, amazina atandukanye yibasiye Meddy nk’uko bigaragara muri iyi foto.

Mu minsi ishize nibwo hari hamaze iminsi havugwa amakuru y’uko uyu muhanzi yenda kwicwa n’inkoni akubitwa n’umugore we yishakiye,nyuma y’imyaka 2 gusa bamaze bashakanye ndetse bakaba banamaze kwibaruka umwana umwe.

Aya makuru yabaye nk’acogoye,nyuma y’uko mu magambo make Meddy yagaragaje ko ibivugwa ari umuriro ucanirwa ku mbuga nkoranyambaga aho yaje ahamagarira Umugore we Mimi gusobanurira abantu ihohiterwa amukorera.

Meddy n’umugore we Mimi

Nyuma y’ubu butumwa ntibyacogoye ngo bihere ahubwo uwamufashe yakomejekumuniga,bigeza naho buri jambo uyu muhanzi avuze ribaye ikibazo, batibagiwe no kumucyurira ko umuziki atakiwushoboye.

Inkuru yabanje

Bikomeje kuvugwa ko umuhanzi Meddy asigaye akubitwa n’umugore we babyaranye rimwe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger