AmakuruImyidagaduroUmuziki

Umuhanzi Mahombi wamamaye muri “Coconut tree” ari mu Rwanda

Umuhanzi Mahombi wamamaye muri “Coconut tree” ari mu Rwanda

Umuhanzi Mpuzamahanga Mohombi Nzasi Moupondo uzwi nka Mohombi ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo akaba akorera umuziki we nuri Amerika, ari mu Rwanda aho yitabiriye imikino ya Shampiyona Nyafurika ya Basketbal izatangira kuri uyu wa 16 Gicurasi 2021.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yavuze ko yaje mu Rwanda mu kwitabira iyi Shampiyona izitabirwa n’ibihangange bitandukanye byiganjemo ibifite inkomoko muri Afurika.

Yagize ati “Reka tugende,Kigali,BAL”, yashyize kandi hanze urutonde rw’uko imikino izakurikirana n’uko abantu bagura amatike.

Mohombi kandi yashyize hanze itike y’indege yamukuye I Kinshasa ku kibuga cy’indege cya N’djili imuzana i Kigali mu Rwanda.

Mohombi yamamaye cyane mu ndirimbo ‘Coconut Tree’ yakoranye na Nicole Schwezinger, Bumpy Ride n’izindi.

Uyu mukongomani afite ubwenegihugu bwa Sweeden kuko yakuriye mu mujyi wa Stockholm.

Mohombi w’imyaka 34 azwiho gukunda umukino wa Basketball,afite ibikorwa bikomeye muri RD Congo aho afasha ikipe z’abakiri bato mu mukino wa Basketball.

Mohombi afite ibigwi mu muziki yakoranye indirimbo n’ibyamamare bikomeye ku isi nka Akon,Nelly,Shaggy,Franco ,Fally Ipupa,Diamond Platnumz n’abandi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger