AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Joeboy ukunzwe muri iyi minsi ategerejwe mu Rwanda

Umuhanzi wo muri Nigeria Joseph Akinfenwa Donus umaze kwamamara nka Joeboy agiye gutaramira muri Kigali Jazz Junction izaba mu mpera za Gashyantare uyu mwaka.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 28 Gashyantare 2020. Joeboy yatowe n’abakurikira urubuga rwa Twitter rw’abakunzi ba Kigali Jazz Junction ku majwi 66.2% ahigitse Innos B wo muri RDC wakoranye indirimbo na Diamond Platnumz ndetse n’Umunya-Kenya Stella Mwangi.

Joeboy ni umwe mu bahanzi bagezweho cyane muri Afurika muri iki gihe ndetse mu banyabirori bo muri Kigali baramuzi cyane kuko indirimbo ze zidasiba gucurangwa mu tubyiniro dutandukanye yaba muri Kigali no hanze yayo. Indirimbo ze zamamaye cyane mu 2019. Aririmba cyane Afro Pop na R&B.

Uyu musore w’imyaka 22, yavutse ku wa 21 Gicurasi 1997 mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, akaba ari umwanditsi n’umuririmbyi. Abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Gorilla Sauce Ent. Banku Music.

Joeboy yatangiye kuririmba ubwo yari afite imyaka 16. Ku myaka 17 akora indirimbo ye ya mbere yise ‘Gbeseyin’. Yasubiyemo ‘Shape of You’ ya Ed Sheeran yakirwa neza ndetse inatumbagiza izina rye ku rwego ruhambaye.

Uyu muhanzi akimara kuririmba iyi ndirimbo ya Ed Sheeran yahise yemererwa na Mr Eazi ubufasha ndetse anamusinyisha mu nzu ye ifasha abahanzi ya Eazi’s “Banku” Music.

Mu ndirimbo yakoze zamenyekanye harimo ‘Baby’, ‘Beginning’, ‘All of You’ n’izindi nyinshi zatumye muri iki gihe abarirwa mu bahanzi bahagaze neza muri Nigeria. Amaze gukora album imwe yise ‘Love & Light’.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger