AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Ed Sheeran yajyanwe imbere y’ubutabera

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Ed Sheeran yajyanywe mu nkiko ashinjwa gushishura injyana n’uburyo bw’imicurangire bw’indirimbo Marvin Gaye yakoze mu 1973.

Ni mu rubanza rwatangiye kuri uyu wa 24 Mata 2023 i Manhattan muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Umwe mu bafashije Marvin Gaye kwandika indirimbo ‘Let’s Get It On’ aherutse kujyana mu nkiko Ed Sheeran amushinja kwigana injyana yayo akayikoresha mu gihangano cye yise ‘Thinking Out Loud’ mu 2014.

Iyi ndirimbo iri mu zatumye Ed Sheeran akundwa bikomeye ndetse iri mu 10 zarebwe cyane kuri Youtube.

Bitenganyijwe ko Ed Sheeran w’imyaka 32 agomba kuzitaba iburanisha rizamara icyumweru akiregura kuri ibi birego byatanzwe mu 2017.

Inteko y’abacamanza izumva amajwi y’izi ndirimbo zombi n’imicurangire yazo nkuko yanditse mu mpapuro z’umuziki zashyikirijwe ibiro bishinzwe ipatanti n’ibicuruzwa muri Amerika.

Abazungura ba Marvin Gaye bo ntabwo bazagira uruhare muri uru rubanza, gusa baherutse gutsinda urubanza barezemo Robin Thicke, Pharrell Williams na T.I. biganye injyana iri mu ndirimbo ya Marvin Gaye ‘Got to Give it Up’ yo mu 1977 bakayikoresha mu gihangano cyabo bise ‘Blurred Line’ cyasohotse mu 2013.

Nyuma yo gutsindwa uru rubanza, Robin Thicke, Pharrell Williams na T.I bategetswe kwishyura umuryango wa Marvin Gaye miliyoni 7,5$.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger