AmakuruImyidagaduroUmuziki

Umuhanzi Cody Marlon yahishuye urukundo akunda ShaddyBoo

Umuhanzi Nyarwanda Iradukunda Isaac uzwi mu ruhando rwa muzika nka Cody Marlon yahishuye ko ashimishwa no kubona ShaddyBoo wamamaye kumbugankoranyambaga akurikirwaho n’abatari bake.

Uyu musore wamenyakanye mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe na benshi cyane cyane mu Ntara y’Amajyepfo mu Mujyi wa Huye zirimo “Chocolate”,Gikomando” n’izindi yavuze ko yagize imbogamizi zo kuba yaramenye uyu mukobwa akerewe kuko ari umwe mu bantu bamunyura mu buzima bwe bwa buri munsi.

Ibi yabikomojeho ubwo yaganiraga na Teradignews.rw ku magambo akubiye mu ndirimbo ye yise “Chocolate” yaririmbye agereranya umukobwa yateraga imitoma na ShaddyBoo.

Uyu muhanzi yaririmbye avuga ko umukunzi we ntawe yamugereranya nawe usibye kuba abona aruta ShaddyBoo, abajijwe impamvu yahisemo gukoresha iri gereranya, yavuze ko impamvu ari uko abona ShaddyBoo ari umukobwa w’icyitegererezo mu maso ye.

Uyu muhanzi ntiyatinye no kwerura ku mugaragaro ko ubwiza bwa ShaddyBoo bumugaruka mu maso kenshi gashoboka kuko abona ari umwe mu bakobwa babanyarwanda bafite gahunda nzima yo kubaka ejo hazaza habo hafatika.

Cody Marlon ku cyerekezo abona umuziki we uri kugana mo, yavuze ko yiteguye gukomeza kugeza umuziki ubereye amatwi kandi wuje ubutumwa ku bakunzi be, nyuma y’imbaraga yatewe n’indirimbo ebyiri ze zakunzwe cyane arizo “Chocolate na Gikomando”.

Cody Marlon ni umuhanzi kugeza ubu umaze kwigarurira imitima ya benshi cyane cyane ahahoze igicumbi cy’umuco Nyarwanda i Huye hazwi nk’i Butare ahanini muri Kaminuza y’u Rwanda.

Uyu musore yize umuziki mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda ibi nibyo bikomeje kumuha imbaraga zo kuzana imbaraga nshya mu muziki ukorerwa mu Ntara y’Amajyepfo akorera mo ibikorwa by’umuziki we.

Zimwe mu ndirimbo za Cody Marlon”Zumve”

Cody Marlon yavuze ko yishimira ShaddyBoo cyane
Uyu musore yamamaye cyane mu Mujyi wa Huye
Cosy yize umuziki muri Uganda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger