Amakuru ashushyeUrukundo

Umuhanzi Ay yashimagije umunyarwandakazi bagiye kubana

Ambwene Allen Yessayah wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya A.Y , Umuhanzi ukomeye cyane  muri Tanzaniya  ndetse no muri Afurika  mu njyana ya Hip Hop akaba na mubyara wa Alpha Rwirangira  yifurije umukunzi we isabukuru nziza  ashimangira ko amukunda cyane .

Allen Yesaya wamenyekanye nka AY amaze imyaka igera ku 9 akundana n’umukobwa w’umunyarwandakazi  witwa Remmy, uyu musore ntabwo yakunze kubigaragaza muri iyo myaka bamaze bakundana ariko yabishyize mu ruhame  m’Ukuboza i 2016 ubwo yari yagize isabukuru.

Uyu munsi kuwa gatatu tariki ya  27 Ukuboza 2017  Remmy ukundana na A.Y arizihiza isabukuru y’amavuko, AY yongeye kugaragaza akanyamuneza aterwa no kuba akundana n’uyu munyarwandakazi . Dore ko yabiherukaga muri Kamena ubwo uyu mukobwa yari yasoje amasomo muri Kaminuza.

Abicishije ku imbuga nkoranyambaga A.Y yabwiye Remmy ko amukunda kandi anabonera ho kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, A.Y  ati “Isabukuru nziza ku mukunzi wanjye duteganya kurushinga, inshuti yanjye magara, byose byanjye… reka twishyimire hamwe uyu munsi udasanzwe. Dukomeze gushyira imbere Imana muri byose nayo izakomeza kuduha imigisha n’inema zayo buri munsi. Ndagukunda cyane.”

AY  afite inkomoko mu Rwanda dore ko  nyina witabye Imana yari umunyarwandakazi naho se akaba umunyatanzaniya. Uyu musore kandi ni mubyara w’umuhanzi Alpha Rwirangira uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Abicishije kuri Instagram yamwifurije isabukuru nziza
Twitter
WhatsApp
FbMessenger