AmakuruIyobokamanaUtuntu Nutundi

Umugore yari yivuganye umupadiri wigishije avuga ko abagore babyibushye batazajya mu ijuru

Umupadiri yahuye n’uruva gusenya ubwo yigishaga mu Kiliziya asobanurira abakiristo ijambo ry’Imana agakomoza kubagore banini cyangwa se babyibushye avuga ko batazajya mu ijuru.

Uyu mupadiri ubwo yamaraga kuvuga aya magambo, yatunguwe n’umwe mu bagore bari bagiye mu misa, amusunika amukura kuri Aritari (Aho bigisha bahagaze) nyuma yo kubabazwa n’inyigisho z’uyu mupadiri zicira urubanza abagore babyibushye.

Mu gihe Padiri aba ari umuntu ukomeye kandi wubashwe mu Kiliziya, uyu mugore we ntiyazuyaje kuba yamubambaza imbere y’abakirisito bose bari bateraniye hamwe.

Ni mugihe kandi muri Kiliziya Gatolika, Aritari cyangwa se mu mwanya wo kwigishirizamo, usanga ari ahantu hubashwe cyane hadapfa gukandagirwa n’uwari we wese atabanje kubihererwa uburenganzira.

Bihabanye cyane rero nibyo uyu mugore yakoze akimara kumva amagambo ya Padiri kuko yahise ahamusanga atangira kumusunika amubambaza imbere y’abaje gusenga.

Amashusho y’uyu mugore asunika Padiri yafashwe na Camera zo mu rusengero, nyuma y’igitambo cya Misa nibwo yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga.

Indiatimes dukesha iyi nkuru yanditse ko uwo mupadiri yitwa Marcelo Rossi wo muri  Catholic community of Canção Nova mu gihugu cya Brazil.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger