AmakuruUtuntu Nutundi

Umugore yaciwe akayabo k’Amamiliyoni n’inkiko azira kubyara umwana mubi

Umugabo wo mu Bushinwa yajyanye umugore we mu nkiko nyuma yuko abyaye umwana usa nabi mu maso ndetse aza gutsinda urubanza.

Ni inkuru itangaje, y’uyu mugabo utarishimiye isura y’umwana yabyaranye n’umugore we, agahita afata inzira akerecyeza mu nkiko kurega uyu mufasha we.

Akigera mu nkiko, yareze umugore kuba yaramuciye inyuma akabyarana n’undi mugabo ariko icyaha yamureze bwa mbere cyaje guhinduka nyuma yuko bigaragaye ko uyu mwana ari uwabo ahubwo bagatahura ko umugore yabanje kwibagisha isura mbere yuko ashakana n’uyu mugabo.

Umugabo wavugaga ko uyu mwana wabyawe n’umugore we nta n’umwe mu babyeyi be basa, yahise arega umugore we kuba yaramubeshye agatuma bagirana isezerano ku kinyoma.

Hatahuwe ko uyu mugore mbere yo gushakana n’uwo mugabo, yabanje kwibagisha isura akishyura akayabo k’ibihumbi 100 USD angana na Miliyoni 100 Frw kugira ngo abashe gushakana na we.

Urukiko rwahamije uyu mugore icyaha cyo kubeshya no gusezerana n’umugabo we ku binyoma bihambaye, rutegeka ko amwishyura indishyi y’ibihumbi 120 USD angana na Miliyoni 120 Frw.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger