AmakuruInkuru z'amahanga

Umugore yabyariye mu ndege ahunga Abatalibani

Mugihe muri Asia hakomje kuvugwa inkuru z’ukuntu Abatalibani bongeye kwigarurira igihugu cya Afghanistan ni nako bamwe mubari baturiye iki guhugu bahunga berekeza hirya no hino ku Isi mu bihugu byemeye kubakira birimo n’u Rwanda.

Abanya-Afghanistan babarirwa mu bihumbi bari hanze y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cyo mu murwa mukuru Kabul, nyuma y’iminsi ishize aba Taliban bigaruriye igihugu. Bategerereje mu bushyuhe bw’umurengera no mu kivunge ngo babe bagira amahirwe yo guhunga igihugu.

Kuri ubu agashya kabaye ubwo indege y’igisirikare cya Amerika cy’abarwanira mu kirere (US Air Force), yerekezaga mu Budage ,Umubyeyi w’umunya Afghanistani yabyariye muri iyi ndege .

Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere,bavuga , uwo mubyeyi ngo yafashwe n’ibise ubwo yari muri urwo rugendo rwo guhunga Abatalibani yerekeza mu Budage.

Bavuga ko, umubyeyi yatangiye kugira ibibazo ubwo indege yari ku butumburuke bwo hejuru cyane mu kirere, bitewe n’umwuka utari uhagije mu ndege.

Nk’uko Us Air Force yakomeje ibisobanura kuri Twitter. Icyo gihe utwaye indege yafashe icyemezo cyo kuyimanura gato ku butumburuke yari iriho, kugira ngo yongere ubwuka, kandi ibyo byarafashije ndetse birengera ubuzima bw’uwo mubyeyi.

Ubwo indege yari imanutse ijya guhagarara ahitwa Ramstein mu Budage, abashinzwe iby’ubuvuzi mu ndege bahise bajya kubyaza uwo mubyeyi mu gice cyagenewe gutwaramo imizigo, ngo abyara umwana w’umukobwa muzima.

Nyuma yahoo ibi  birangiye umubyeyi n’umwana bajyanywe  ku bitaro biri hafi aho, kugira ngo bakomeze kwitabwaho, kandi ubu ngo bombi bameze neza nta kibazo.

Aho i Ramstein  iyi ndege yururukiye ni ahantu hari ibirindiro ’base’ by’Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere, kubw’amasezerano yasinywe hagati ya Amerika n’u Budage, ubu hakoreshwa nk’ahantu haruhukira abahungishijwe baturuka muri Afghanistani.

Biteganyijwe ko ngo abo bahungishwa baba bagomba kuhamara amasaha ari hagati ya 48 na 72 nyuma bakajyanwa ahandi, kuko ngo ntibemerewe kuhaguma iminsi irenze icumi.

Kuva aho ibi bikorwa byo guhungisha abantu muri Afghanistan byatangira tariki 14 Kanama 2021, ubu ngo hamaze guhungishwa abagera ku 17.000 kandi ngo ibikorwa birakomeje.

Kugeza ubu abasirikare b’Amerika ni bo bagenzura ikibuga cy’indege cya Kabul. Aba Taliban bavuze ko Amerika ari yo nyirabayazana y’akavuyo ko ku kibuga cy’indege.

Amakuru avuga ko umutegetsi wo mu ba Taliban Amir Khan Muttaqi yagize ati: “Amerika, n’ubuhanganye bwayo bwose n’ibikoresho… yananiwe gushyira ibintu ku murongo ku kibuga cy’indege”.

“Hari amahoro n’ituze mu gihugu hose, ariko hari akavuyo ku kibuga cy’indege cya Kabul honyine”.

Perezida w’Amerika Joe Biden yashyizeho igihe ntarengwa cy’itariki ya 31 y’uku kwezi kwa munani ngo ingabo z’Amerika zose zibe zavuye muri Afghanistan.

Ariko ibihugu byinshi birimo gushaka ko icyo gihe cyongerwa mu gufasha guhungisha abaturage babyo n’Abanya-Afghanistan bakoreye ibigo by’i Burayi n’Amerika. Hari ubwoba ko aba Taliban bashobora kubihimuraho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger