Amakuru ashushye

Umudepite umwe mu barwaniye mu nteko ya Uganda ari muri Comma

Hon Zaake Butebi Francis, umudepite warwanye ku munsi w’ejo hashize mu nteko ari mu badashyigikiye ko itegeko nshinga ryo guhindura imyaka, rihinduka ngo Museveni yongere kwiyamamaza , ari mu bitaro ndetse ari muri comma ku buryo abari hafi ye bavuga ko ubuzima bwe bugerwa ku mashyi.

Kuva mu ntangiro za Nzeri 2017 amagana y’Abagande akomeje kwirara mu mihanda yamagana ihindurwa ry’itegeko nshinga, mu ngingo yaryo ya 102(b) ibuza umuntu urengeje imyaka 75 kuyobora igihugu cyabo.

Iyi nkundura yafashe indi ntera mu minsi ishize ndetse mu minsi ibiri ishize [kuwa 26 na 27 Nzeri 2017] abadepite bakozanyijeho mu nteko ubwo bari bari kwiga ku ihinduka ry’iri tegeko kugira ngo ribashe kwemerera Perezida Museveni kongera kwiyamamaza mu matora ataha.

Abadepite barangajwe imbere na Robert Kyagulanyi Ssentamu [Bobi Wine] bari kurwanya ihinduka ry’itegeko bakozanyijeho n’abandi bashaka ko rihinduka rubura gica mu nteko, uwitwa Hon Zaake Butebi Francis yabikomerekeyemo bikomeye ndetse ajyanwa ahitwa Lubaga Hospital gusa ubuzima bwe bukaba buri mu marembera kubera ko ari muri Comma.

Hon Zaake Butebi Francis wakomerekeye mu mirwano akaba ari muri Comma
Image result for
Hon. Zaake Butebi Francis

Abagande ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu mihanda bari kwamaganira kure ihinduka ry’itegeko nshinga  mu Ntero bise #Tojikwatako[Ntugikoreho], iyi ikaba ari imwe muri hashtag ziri guca ibintu ku mbuga zitandukanye ndetse no mu mihanda abari kubibasha bakaba bari kujyamo bavuga gutyo.

Gusa n’ubwo inkundura ikomeje Polisi nayo ntiyoroheye abari guhirahira bakwira mu mihanda kuko ibyuka biryana mu maso biri kubakwizwamo uko batekereje iki gikorwa, bamwe mu bigaragambyaga ku munsi w’ejo barakubiswe ndetse abandi bajyanwa mu bitaro kubera umuvundo.

Bobi Wine uri mu badepite badashyigikiye ihinduka ry’itegeko nawe ari mu maboko ya Polisi ndetse abandi badepite n’abo bahagaritswe ku mirimo yabo byagateganyo.

Abaturage biraye mu mihanda hitabazwa ibyuka biryana mu maso

Robert Kyagulanyi Ssentamu[Bobi Wine] arafunze kubera kuba umwe mubari kurwanya guhindura itegeko nshingaKu mbuga nkoranyambaga bari kwamagana ihinduka ry’itegeko nshinga …

Abadepite barwanye inkundura rubura gica 

Theos UWIDUHAYE/TERDIG NEWS

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger