AmakuruImyidagaduro

Umubano wo mu gitanda ukomeje gufata indi ntera hagati ya Diamond na Zuchu

Umuhanzi Naseeb Abdul Juma uzwi nka Diamond Platnumz aravugwaho inkuru zo kuryamana na Zuhura Othman Soud uzwi mu muziki wa Tanzania nka Zuchu.

Uyu mukobwa ni umwe mu bahanzi bakorera umuziki wabo mu nzu itunganya umuziki ya WCB y’umuhanzi Diamond.

Diamond na Zuchu bavuzwe mu rukundo kuva mu minsi ishize, aho ahantu henshi bagiye babonwa kenshi, bagakekwaho kuba mu rukundo ku buryo bikekwa ko banaryamana.

Aba bombi bagiye bajya mu birori byinshi bari kumwe rimwe na rimwe bafatanye agatoki ku kandi, bigatuma abenshi babyibazaho.

Bamwe mu bafana b’aba bombi bagiye babamagana aya makuru, bakavuga ko n’ubwo Diamond ku ijipo atajya ahusha, kumuhuza na Zuchu kwaba ari ukumusuzugura.

Aya makuru yongeye kugira imbaraga ubwo Diamond yakiraga Zuchu mu rugo rwe ndetse n’uburyo akomeje kumwitaho cyane amuha impano zihenze zirimo imodoka z’agaciro.

Avuga kuri aya makuru, Zuchu yavuze ngo ” Diamond ni bosi wanjye, ntabwo yantereta cyane ko mufata nka musaza wanjye. Ntabwo dukundana ahubwo ibiba byose bigaragaza ko ashaka ko ntera intambwe.”

Zuchu kimwe na mushiki wa Diamond nibo bahanzikazi bakorera muri Wasafi. Byari bimaze iminsi bivugwa ko uyu muhanzi akundana n’umunyamideri wo muri Afurika y’Epfo gusa bisa n’ibicecetse.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger