Amakuru ashushyeImyidagaduro

Jessica Beza wigeze gushinjwa na Junior Multisystem gukuramo inda yamuteye kuri ubu atwite inda y’undi mu producer

Jessica Beza wigeze gukundana na Producer Junior ndetse bakaza no kubana mu nzu imwe ariko nyuma bikaza kurangira hagati yabo ari ibibazo gusa bishingiye ku mahari yavutse hagati yabo aho Junior yashinjaga uyu mukobwa kumukuriramo inda,nyuma y’ibyo byose rero Jessica uzwi nka Jessy bae kuri ubu noneho aratwite inda nkuru y’undi mu Producer nawe urikuzamuka cyane witwa Iyzo Pro.
Uyu Jessica wigeze kugaragara mu mashusho y’indirimbo yakunzwe na benshi “NIKO NABAYE” usibye nibyo ubusanzwe akaba ari n’umuhanzikazi dore ko afite n’indirimbo zitandukanye aha twavuga nka “Uramfite”,”Unyitaho” aho bivungwa ko yatangiye kuririmba agikundana na Junior nyuma yo gushwana nawe akaza guhita akomereza urugendo rwe rw’umuziki muri Nep Records kwa Producer Iyzo Pro nawe kuri ubu izina rye riri kugenda rizamuka dore ko indirimbo Urban Boys iherutse gushyira hanze yitwa Mfumbata nyuma y’uko Safi Madiba avuyemo ariwe wayikoze.

Nyuma y’uko uyu mukobwa yaramaze gusinya amasezerano muri Nep Records kwa Producer Iyzo yo kuzajya amukorera indirimbo ntibyatinze aba bombi bahise bajya mu rukundo hadaciye kabiri buri umwe akazajya ashyira ifoto y’undi ku rukuta rwe rwa Instagram bitana umugore n’ umugabo kuri ubu rero inda uyu mukobwa atwite ndetse unitegura kw’ibaruka bidasubirwaho ni iya Iyzo Pro.
Beza Jessy ni umuhanzikazi w’umunyarwanda wamamaye cyane ubwo yakundanaga na Junior Multisystem. Nyuma yaje gutandukana nabi n’uyu mugabo usanzwe utunganya indirimbo z’abahanzi nyarwanda. Kuri ubu amakuru agezweho ni uko atwite inda nkuru ya Iyzo Pro wari usanzwe ari na Producer we wihariye.

Muri Nyakanga 2017 amakuru yasakaye hose avugako  Beza Jessy yatandukanye mu buryo bugayitse na Junior Multisystem  kuberako bateranye amagambo umukobwa ashinja Junior gushyira haze ifoto yuyu mwali yambaye ubusa , noneho agahita akundana  producer Iyzo ari nawe wamukoreraga indirimbo.

Beza arakuriwe yemezako inda atwite yayitewe na Producer Ivyo

Gusa ariko Beza ntabwo ahakana ko atwite cyane ko aheruka gushyira ifoto kuri instagram ye igaragaza ko atwite ndetse anakuriwe ikindi kandi nawe yemeza ko inda atwite ari iya Producer Ivyo.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger