AmakuruPolitiki

Uganda:Abikorera n’amadini ntibacana uwaka kubera abatinganyi

Nyuma y’uko perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yemeje umushinga w’itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina hagaragaye impande ebyiri zihanganye mu magambo zimwe zimushyigikira izindi zitera utwatsi iki cyemezo.

Imiryango y’abikorera kugiti cyabo ariko itarimo amadini n’amatorero yagaragaje ko idasya ku rusyo rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda bwashyize umukono kuri iri tegeko rishya.

Perezida Museveni we yakomeje gushimangira uruhande iki gihugu ayoboye gihagazeho mu rwego rwo gukumira ibikorwa by’ubutinganyi ku butaka bwacyo agaragaza ko ari ubutaka bwejejwe buzira ikigare.

Ni nyuma y’uko muri iki Cyumweru imiryango iharanira uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina, yagaragaje ko yamaganye itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina uyu mukuru w’igihugu aherutse gushyiraho umukono bagaragaza ko rihabanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu muri Uganda.

Perezida Museveni we yavuze ko Uganda yagaragaje uruhande ihagazeho ndetse anashimangira ko bahagaze neza kuri iki cyemezo bafashe avuga ko ntakwivuguruza bateganya.

Kuva uyu mushinga w’iri tegeko washyirwaho umukono ukaba itegeko igihugu cy’Ubuholandi cyahagaritse inkunga ingana na Miliyoni 7 z’amadorali cyahaga Uganda ndetse n’ibindi bihugu birimo Leta zunze ubumwe z’Amerika, Norvege na Danmark nabyo byasabye Uganda kugira impinduka ikora kuri iri tegeko cyangwa nabyo bigahagarika zimwe mu nkunga byayigeneraga.

Hari Kandi imiryango itari iya Leta muri Uganda yanasabye amahanga gufatira Uganda ibihano kubera iri tegeko bemeje, hagati aho Kandi hari n’indi miryango yiganjemo abanyamadini n’amatorero basabye Uganda kutagira impinduka bakora mu mabaruwa atandukanye bandikiye perezidansi bagaragaza ko bayishyigikiye kuko umuco w’ubutinganyi uhabanye cyane n’uwabemera Imana.

Aba bagaragaza ko uyu muco utareba gusa abasenga cyangwa se abemera Imana kuko ari n’umuco ukwiye kuranga Abanya-Uganda muri rusange.

Inkuru yabanje

Perezida Museveni ngo yiteguye intambara n’ibihugu birimo USA bimuhora gusinya itegeko rihana abatinganyi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger