AmakuruPolitiki

Uganda yashubije Trump wayitegetse kufata vuba na bwangu abari bashimuse Umunyamerika

Leta ya Uganda ya Uganda yijeje abasura iki gihugu ko umutekano uri mu by’ibanze ibagomba, nyuma y’umukoro Perezida wa leta zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yayihaye kubera umukerarugendo w’Umunyamerika wari washimutiwe muri iki gihugu.

Uyu mukerarugendo witwa Sue Kimpley yashimuswe ubwo yari kumwe n’ushinzwe kumuyobora witwa Mirenge Jean Paul.

Perezida Trump kuri Twitter ye yagize ati” Nejejwe no kubamenyesha ko umukerarugendo w’Umunaymerika n’uwari ushinzwe kumuyobora bari barashimutiwe muri Uganda barekuwe. Imana ibahe umugisha n’imiryango yabo.”

Perezida Trump kandi yategetse leta ya Uganda gushaka byihuse abari bashimuse umukerarugendo w’igihugu cye ndetse ikanabageza mu butabera byihuse.

Ati” Uganda itegetswe gushaka abari bashimuse umukerarugendo w’Umunyamerika n’uwari umuyoboye mbere y’uko abantu bumva batekaniye kongera gusubirayo. Mubatware mu butabera ku mugaragaro kandi vuba!”

Mu kumusubiza, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubukerarugendo Godfrey Kiwanda yavuze ko ibyo Trump yavuze bisa nko kubwiriza korari. Ngo impamvu ni uko ibyo yasabye bisanzwe bikorwa muri Uganda.

Kiwanda yavuze ko nta wugomba gutegeka Uganda kwita ku bayisura ngo kuko bisanzwe mu nshingano zayo. Yanavuze kandi ko ubushimusi butaba muri Uganda gusa ko ahubwo no muri Amerika n’ahandi ku isi buhaba.

Uyu mukerarugendo yarekuwe nyuma ya 20,000$ yishyuwe abari bamushimuse. Aya mafaranga yishyuwe n’umuryango wa Sue, nyuma yo kuyasaba leta ya Amerika bikarangira yanze kuyatanga.

Ubwo leta ya Amerika yasabwaga kwishyura aya mafaranga ngo umuntu wayo arekurwe, biciye muri Mike Pompeo usanzwe ari umunyamabanga wayo ushinzwe ububanyi n’amahanga yavuze ko Amerika idashobora kwishyura ba rushimusi amafaranga ngo kuko kuyatanga byatuma ibyihebe bikomeza gushimuta abantu bayo ndetse n’abandi bo mu bindi bihugu.

Byari byitezwe ko Sue Kimpley ashyikirizwa leta ya Amerika ku gicamunsi cy’uyu wa mbere nyuma y’iminsi itanu yarashimuswe.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger