Amakuru ashushyeImikino

UEFA Champions league: Manchester United yisanze hamwe na FC Barcelona muri 1/4

Tombola y’uko amakipe agomba guhura mu mikino ya 1/4 cy’irangiza cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi, isize Manchester United y’umutoza Ole Gunnar Solskjaer yisanze hamwe na FC Barcelona.

Ni Tombola imaze kubera ku kicaro gikuru cya UEFA giherereye i Nyon mu gihugu cy’u Busuwisi.

Iyi tombola kandi isize ikipe ya Manchester City ihabwa amahirwe yo gutwara iri rushanwa yisanze hamwe na Tottenham basanzwe bakinana muri shampiyona y’Abongereza. Ku rundi ruhande Juventus izahura na Ajax Amsterdam yo mu Buholand, mu gihe Liverpool yo mu Bwongereza izakina na Porto yo muri Portugal.

Imikino ibanza ya 1/4 cy’irangiza itegerejwe kuba hagati y’itariki ya 09 n’iya 10 Mata, mu gihe iyo kwishyura izaba hagati y’itariki ya 16 na 17.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger