AmakuruImikino

UEFA Champions league: Liverpool na Tottenham zifite urugamba rukomeye

Kuri uyu wa kabiri harakomeza imikino isoza amatsinda y’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi; UEFA Champions league. Amakipe ya Tottenham na Liverpool ni amwe afite akazi gakomeye cyane kugira ngo yizere itike ya 1/8 cy’irangiza.

Haraza gukinwa imikino yo kuva mu tsinda A kugeza mu tsinda D, mu gihe ku munsi w’ejo na bwo hazamenyekana abagera muri 1/8 cy’irangiza kuva mu tsinda E kugeza mu rya H ari na ryo rya nyuma.

Ikipe ya Tottenham iherereye mu tsinda B isangiye na FC Barcelona, Inter Milan na PSV Eindoven yo mu Buholandi. Iyi kipe y’i Londres ifite akazi gakomeye kugira ngo ikomeze muri 1/8 kuko isabwa gutsinda umukino ifite kuri uyu mugoroba. Ni umukino iza guhuriramo na FC Barcelona yo yamaze kwizera gukomeza inayoboye iri tsinda. Uyu mukino urabera I Camp Nou ku kibuga cya FC Barcelona.

Gutsindwa cyangwa kunganya uyu mukino biraha Inter Milan gutambuka, mu gihe cyose iza kuba yatsinze PSV baza gukina.

Ku ruhande rwa Liverpool, yo iraza kuba yakiriye Napoli i Anfield Road ku kibuga cyayo. Haraba ari mu mukino usoza itsinda C. Aya makipe yombi araza kuba acakirana, mu gihe PSG basangiye itsinda iza kuba icakirana na Crvena Zvezda. Iby’iri tsinda birakomeye cyane kuko aya makipe yose(Napoli, PSG na Liverpool) agifite amahirwe yo kujya muri 1/8 cy’irangiza.

Liverpool irasabwa byanga bikunze gutsinda Napoli kugira ngo ikomeze, kuko kutayitsinda biza gutuma yisanga muri Europa league.

Mu yindi mikino iza kuba:

Galatasalay V FC Porto

Schalke 04 V Lokomotiv Moscow

Club Brugge V Atletico Madrid

AS Monaco V Borussia Dortimund.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger