AmakuruImikino

UCL: Bigoranye Real Madrid yasezereye Juventus, Bayern Munich ihigika Seville

Imikino isoza 1/4 cy’irangiza mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi EUFA Champions league yasojwe kuri uyu mugoroba, Real Madrid isezerera Juventus ku bw’amahirwe, mu gihe Bayern Munich yasezereye FC Seville yo muri Espagne.

Juventus yari yasuye Real Madrid i Santiago Bernabeu, nyuma y’umukino ubanza wari wabereye kuri Juventus Stadium ukarangira Real Madrid iyihatsindiye ibitego 3-0.

Umukino wo kwishyura, abenshi bumvaga ko Real Madrid iza gusubiramo ibyo yakoreye Juventus ku kibuga cyayo, cyangwa ikarenzaho isubiramo ibyo yakoreye iyi kipe ku mukino wa nyuma wa EUFA Champions league wo muri 2017, aho Real Madrid yanyagiye Juventus ibitego 4-1.

Ibyo abenshi batekerezaga byahabanye cyane n’ibyabereye mu kibuga kuko ku munota wa 02 w’umukino wonyine, Mario Mandzukich yahise afungura amazamu ku ruhande rwa Juventus.

Madrid barwanye no kwishyura iki gitego, gusa Juventus na’abugarizi bayo bari bayobowe n’umusaza Gianluigi Buffon bakarwana ku izamu ryabo.

Ibintu byongeye kuba bibi ku ruhande rw’ikipe y’umutoza Zinedine Zidane ubwo Mario Mandzukich yongeraga gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 37, abenshi bati” Wabona Juventus ikoze ibyo Roma yaraye ikoreye Barcelona iyisezerera ku buryo abantu batatekerezaga”.

Ibitego 2 bya Juventus ku busa bwa Real Madrid ni byo byasubije amakipe yombi mu rwambariro mu rwego rwo kuruhuka no kumva inama z’abatoza.

Real Madrid yari ishyigikiwe n’abafana bari buzuye Santiago Bernabeu yatangiye igice cya kabiri ishaka byibura igitego kimwe cyari guhita kirangiza inzozi za Juventus y’umutoza Massimiliano Allegri.

Gahunda abakinnyi b’umutoza Zinedine Zidane bari bazanye mu gice cya kabiri yarimbutse ku munota wa 60 w’umukino, ubwo umufaransa Blaise Matuidi yatsindiraga Juventus igitego cya 3 cyahise gisubiza umukino ibubisi, dore ko amakipe yombi yanganyaga ibitego 3-3.

Bivuze ko uwagombaga gutsindwa igitego yari gutaha byanga byakunda.

Ku munota wa 90 ibyari amarira ku bafana ba Real Madrid byavuyemo ibyishimo ubwo iyi kipe y’ibwami yabonaga penaliti itavuzweho rumwe, ku ikosa Meddhi Benatia yari akoreye kuri Lucas Vasquez, Penaliti yanakurikiye ikarita itukura yaretswe umuzamu Buffon.

Christiano Ronaldo yateye iyi penali arayinjiza, biha Real Madrid amahirwe yo gukomeza muri 1/2 cy’iri rushanwa n’ubwo abenshi bemeza ko umwongereza Michel Oliva wayoboye uyu mukino yatandukiriyr cyane.

Undi mukino wa 1/4 waraye ubaye ni uwahuzaga Bayer Munich na FC Seville yo muri Espagne. Uyu mukino warangiye amakipe yombi aguye miswi 0-0, gusa Bayern ikomeza ku bitego 2-1 yatsindiye mu mukino ubanza wabereye muri Espagne.

Isco ahanganye n’abakinnyi ba Juventus.
Byose birashoboka.
Ikosa ryatumye Real Madrid ihabwa Penaliti.
Christiano Ronaldo yishimira igitego.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger